Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga asatira izamu, Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi yari amazemo imyaka itatu.

Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi

Bizimana Djihad yageze muri Waasland-Beveren mu 2018 avuye muri APR FC.

Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram, yagize ati “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese.

Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”

Mu minsi ishize Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren yagezemo tariki 26 Mata 2018 agasinya kuyikinira imyaka itatu.

Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ubwo Bizimana Djihad yerekanwaga mu ikipe ya Waasland-Beveren
Djihad Bizimana ageretse Neymar mu mukino wa gicuti Paris St Germain yanyagiyemo ikipe ye 7-0

UMUSEKE.RW

- Advertisement -