Car Free Day mu Mujyi wa Kigali yasubukuwe mu isura nshya

Mininisiteri ya Siporo ibicishije kuri Twitter yatangaje ko nyuma y’igihe Siporo rusange ‘Car Free Day’ idakorwa kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19  igiye gusubukurwa mu Mujyi wa Kigali.

Car Free Day izakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

Ni nyuma yo gusubukura izindi siporo zisanzwe harimo Basketball, Umupira w’amaguru ndetse n’amagare,abazitabira Car Free Day basabwe gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyrezo cya Coronavirus.

Car Free Day yari yahagaritswe kubera ko ihuza abantu benshi mu rwego rwo gukaza ingamba zo guhangana na Covid-19.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavugaga ko Siporo rusange itemewe kugira ngo hirindwe ubwandu bwa Covid-19.

Ku Cyumweru Tariki ya 23 Gicurasi 2021, nibwo Car Free Day izongera gukorwa nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.

Minisiteri ya Siporo itangaza ko nyuma yo guhagarika Car Free Day nka Siporo ihuza ingeri z’abantu benshi batandukanye, yongeye gukomorerwa ariko ikazajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abanya Kigali bari bakumbuye iyi Siporo yitabirwa n’ingeri z’abantu zitandukanye.

Iyi Minisiteri yavuze ko abantu bafite ibimenyetso bya COVID-19 batemerewe kwitabira iyi siporo rusange.

Nti byemewe gukorera hamwe mu kivunge kuko buri wese agomba kuzirikana intera ya metero ebyiri hagati ye na mugenzi we ndetse buri wese akibuka gukoresha umuti usukura intoki (hand sanitizer).

Abanyarwanda benshi bari bamaze igihe bagaragaza ko bakeneye Siporo kuko atari byiza kumara igihe udakora siporo mu  rwego rwo kwirinda indwara ziterwa no kudakora siporo.

- Advertisement -

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW