Huye: Abavuzi b’amatungo basabwe gukora kinyamwuga

Abavuzi b’amatungo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahuguwe uko batera  intanga inka, basabwe gukora kinyamwuga kandi bagaha serivisi inoze umworozi kuko ari we bakorera.

Abahuguwe gutera intanga bavuga ko ari ubumenyi batari bazi

Bamwe mu bavuzi b’amatungo batari bemerewe gutera intanga inka kuko batabizi bahuguwe uko batera intanga, ni igikorwa cyaberaga mu kigo cya Songa giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Abahuguwe  bavuga ko mu byo bakoraga byo kuvura amatungo bahuraga n’imbogamizi.

Uwitwa  Jean Damascene Hakizimana waturutse mu Karere ka Nyabihu akaba asanzwe yigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye  umwuga wo kuvura amatungo, avuga  ko ubusanzwe kwigisha abanyeshuri uburyo bwo gutera intanga inka bitashobokaga cyane ko atari abizi bityo bikaba imbogamizi mu kazi ke ko kwigisha.

Mugenzi we witwa Niyorora Joseph waturutse mu Karere ka Nyamashake yavuze ko iyo umworozi yamutabazaga ngo amufashe gutera intanga inka yarinze yamusubizaga ko nta burenganzira abifitiye, ndetse atanabizi ku buryo byamusabaga guhamagara ushinzwe amatungo ku Murenge bigatuma adafasha umworozi nk’uko bikwiye yewe uwo mworozi akaba yamutakariza icyizere.

Bariya bavuzi b’amatungo bakimara gusoza amahugurwa, ubu bemerewe kuba batera intanga inka bityo bakemeza ko bigiye kubafasha mu mikorere yabo kuko inka yarinze bakifashishwa bazajya bahita bayitera intanga.

Dr. Alphonse Anne Marie Nshimiyimana umukozi mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda yemeza ko ubusanzwe ikigamijwe gutera intanga inka birimo no kuyifasha kuba umusaruro wayo wiyongera.

Ati “Ikiba kigenderewe ni uko umukamo ukomoka  muri iryo tungo wiyongera kuko nk’inka zisanzwe zishobora gukamwa nka litiro ebyiri cyangwa eshatu, ariko inka zavutse ku ntanga zatewe zishobora gukamwa nka litiro umunani cyangwa icumi.”

Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr. Tumusabe Mary Claire yasabye abavuzi b’amatungo bahuguwe gutera intanga inka bakazirikana gukora kinyamwuga.

- Advertisement -

Ati “By’umwihariko abo duhugura  gutera  intanga inka turabasaba gutanga serivisi inoze kuko iyo utinze kujya gutera inka intanga ushobora gusanga ya nka itakirinze ku buryo wa mworozi waguhamagaye utamuha serivisi inoze kandi ku gihe.”

Abavuzi b’amatungo 34 ni bo bahuguwe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri baje basanga abandi 29 na bo bahuguwe mu byumweru bibiri bishize bose uko ari 63 bakaba ari bo batangiye imirimo mishya ijyanye no gutera  intanga inka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Aba bavuzi b’amatungo basabwe gutanga aserivise inoze ku borozi babakenera
Dr. Alphonse Nshimiyimana yemeza ko Inka yatewe intanga umusaruro wayo wiyongera

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE