Ibirori byo GUSABA abageni byakomorewe no kwiyakira …Imikino y’amahirwe na yo ni uko

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi yoroheje ingamba zimwe na zimwe zari zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, imihango yo Gusaba mu bukwe yari ibujijwe ubu yakomorewe ndetse abantu bazajya biyakira, imikino y’amahirwe na yo izafungurwa mu byiciro.

Manzi James unzwi nka Humble Jizzo muri 2018 asaba umugore we Amy Blauman

Inama y’Abaminisitiri yavuze ko imihango yo Gusaba no kwiyakira bijyana na byo bizitabirwa n’abantu batarenze 30. Gusa igihe byabereye muri Hotel cyangwa mu busitani hazajya hitabira abatarengeje 30% by’ubushobozi bw’abahiyakirira.

Ni indi intambwe itewe mu gusubira mu buzima busanzwe, Leta yari yakomereye ubukwe bwo gusezerana mu murenge imbere y’Amategeko ndetse no muri Kiliziya.

Ibindi Inama y’Abaminisitiri yakomoreye ni Siporo yo hanze izajya ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ahandi hose mu gihugu ingendo ziremerewe kuva saa kumi za mugitondo kugeza saa 22h00 uretse mu Karere ka Karongi aho gera mu rugo ari saa moya.

Imikino y’amahirwe yari imaze igihe ifunze, na yo Inama y’Abaminisitiri yavuze ko izafungurwa mu byiciro.

Ingamba zafashwe zizongera gusuzumwa nyuma y’ukwezi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:

UMUSEKE.RW