Indirimbo 10 zikunzwe mu Cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2021

Iterambere ry’umuziki risaba guhuza imbaraga no gushyigikirana nta kuba nyamwigendaho ndetse no gushimira uwakoze neza.

Nyuma yo kubona ko hari indirimbo ziba zikunzwe ariko rimwe na rimwe hari ababa batazizi niyo mpamvu buri ku Cyumweru UMUSEKE ubagezaho indirimbo 10 zikunzwe mu Gihugu hose.

Nk’uko twabivuze hejuru, kugira ngo umuziki uve ku rwego rumwe ugere ku rundi bisaba gushyigikirana ndetse no gushimira uwakoze neza.

Umuhanzi agahanga igihangano cyiza kandi gifitiye umumaro sosiyete, abashoramari bagashora ahunguka maze Igihugu kikabona umusoro ukomotse ku bikorwa by’ubuhanzi.

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2021 ubwo twakoraga urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane, Indirimbo ‘Amata’ ya Dj Phil Peter afatanyije na Social Mulla ni yo yaje ku mwanya wa kabiri ibanjirijwe na ‘Sana’ ya Papa Cyangwe iyoboye uru rutonde.

‘Sana’ ya Papa Cyangwe ifite iminota 2 n’amasegonda 54. Mu Byumweru bitatu imaze kuri YouTube imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 205.

Indirimbo ‘Amata’ yaje ku mwanya wa Kabiri, iri guteza urujijo hirya no hino mu Gihugu aho benshi bari kwibaza kuri amwe mu magambo ayirimo. Abayikoze bavuga ko amagambo yumvikana neza kuko iri mu Kinyarwanda.

Iyi ndirimbo kandi yaje itegerejwe cyane kuko yafungishije bene yo ubwo bafatirwaga i Nyarutarama mu ifatwa ry’amashusho yayo, icyo gihe beretswe itangazamakuru nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

- Advertisement -

N’ubwo nyirayo ari mu butabera acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Indirimbo ‘Pose’ ya Davis D iri muzikunzwe mu Gihugu biyishyira ku mwanya wa Gatatu.

Umwanya wa Kane uriho indirimbo yitwa ‘Twika’ ya Producer Laser Beat nyiri studio igezweho i Kigali yitwa The Beam Beat itunganya amajwi, amashusho n’amafoto.

Iyi ndirimbo Laser Beat yahurijemo abahanzi 9 bo mu kiragano gishya barimo Rich One,Trizzie Ninety Six, Ririmba,  Ice Nova, Big Zed, Last Queen, OG Kheinz, Prime Mpazimpaka na Kizigenza Neg G The General.

Ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rwa UMUSEKE Top 10 Weekely Charts hari indirimbo ‘Haje gushya’ y’Umuraperi Riderman. Ni indirimbo ikunzwe na benshi biganjemo Ibisumbizi n’abakunzi ba Hip Hop.

Ku mwanya wa Gatandatu, hari umusore ukiri mushya mu muziki Nyarwanda ariko ufite ubuhanga bwitezweho kwigarurira igikundiro cya benshi biganjemo igitsinagore.

Indirimbo yitwa ‘Iriza’ ya KAAYI, mu Cyumweru imaze hanze imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 22 kuri shene ya YouTube. Ubwiza bw’iyi ndirimbo buri kumuhesha kuzenguruka kuri Televiziyo zikomeye mu Gihugu. Amajwi ya ‘Iriza’ yakozwe na Producer  Mantra Made amashusho yayo atunganywa na Allens Creation.

Umwanya wa karindwi uriho indirimbo ifite inkuru ishushanya urukundo rw’umuryango ukennye wibera mu cyaro, yitwa ‘Safari’ ya Sergio Martin. Inyenyeri nshya mu muziki Nyarwanda.

Iyi ndirimbo ‘Safari’ kuva ikigera hanze iri gufungura imiryango y’uyu muhanzi hirya no hino mu Gihugu. Itangazamakuru ryo mu Ntara riri ku isonga mu kugeza iyi ndirimbo mu baturage.

‘Inzira’ ya B Threy niyo iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’icyi Cyumweru, iri mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko rwiganjemo urwihebeye injyana ya Drill na Trap ziharawe muri iyi minsi mu Rwanda no hanze.

Umwanya wa cyenda uriho indirimbo yitwa ‘Umupangayi’ y’abakobwa batatu bavukana bitwa ‘Isonga Family’. Niyo ndirimbo yabo ya mbere bakoze nk’itsinda bari bazwi mu gusubiramo indirimbo z’ibyamamare Nyarwanda.

Ku rutonde rwacu ku mwanya wa 10 hajeho indirimbo yitwa ‘Bitwaye iki?’ ya Javanix ufite inkomoko mu Karere ka Rusizi.

‘Bitwaye iki ?’ yumvikanamo amazina y’ibyamamare mu Rwanda aho Javanix aba avuga ku buzima bwabo n’ibindi bitandukanye. Iri mu zikunzwe muri iki Cyumweru dusoje.

Bimwe mu byagendeweho dukora uru rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ni: uburyo indirimbo ziri gukinwa ku Radiyo, Televiziyo, ubusabe bw’abakunzi ba UMUSEKE binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse na NDEKEZI Johnson Kaya utegura uru rutonde.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW