Kabgayi: Hamaze kuboneka Imibiri 906 y’abishwe muri Jenoside, Padiri Nemeyimana yatunzwe agatoki

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yavuze ko Padiri Nemeyimana Adalbert ari mu bantu bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi i Kabgayi.

Mu byumweru 3 iKabgayi mu kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 906.

Hashize ibyumweru 3 inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi.

Kuri uyu wa 5 taliki ya 21 Gicurasi habonetse imibiri 99 yiyongera ku yindi 807 bamaze kubona yose hamwe ikaba igeze ku mibiri 906.

Hari bamwe mu baturage bibaza  impamvu imyaka 27 ishize aya makuru y’aho iyi mibiri yashyizwe adatangwa, ndetse ngo ababishe bamenyekane.

Mu Kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yagiranye n’Umuseke, yavuze ko

kumenya ababishe bisaba kureba uko jenoside yakorewe Abatutsi yagenze i Kabgayi kuko  ngo yakozwe na bamwe mu bihayimana barimo na Padiri Nemeyimana Adalbert utuye mu Bubiligi ndetse  n’abategetsi, abasilikare n’Interahamwe.

Dr. Bizimana avuga ko  nta gihe bitavuzwe mu buhamya buri mwaka ko mu mashyamba ya Kabgayi no mu nzu zihubatse birimo imibiri.

Yagize ati: ”Kuba  yarabonetse ku Bitaro bigaragaje ko ubwo buhamya bufite ishingiro.”

Uyu Muyobozi yavuze ko uyu Padiri Adalbert Nemeyimana icyo gihe muri Jenoside yari umuseminari akaba ari mu bagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe i Kabgayi ariko hari n’abandi bahunze cyangwa  se bataramenyekana kugeza ubu.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko imirimo yo gushakisha imibiri ikomeza, imirimo yo  gusiza ikibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi ikaba yarasubitswe.

Amakuru Umuseke ufite nuko buri munsi Akarere kishyura ibihumbi 250Frw imashini yifashishwa mu gushakisha imibiri.

Imirimo yatangiye taliki ya 02 Gicurasi 2021, izasoza ari uko muri iki kibanza nta mubiri wongeye kuhaboneka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.