Kamonyi: Abacukura nta byangombwa bangije ibidukikije ubu barasatira umuhanda wa Kaburimbo

Abacukuzi b’imicanga batagira ibyanyombwa barashinjwa kwangiza ibidukikije, ubwo bucukuzi bwabo bugiye gusenya umuhanda mugari wa Kaburimbo uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Kuva ku Muhanda wa Kaburimbo n’ahakorerwa ubucukuzi nta metero 3 zirimo.

Ubu bucukuzi bw’imicanga butemewe bukorerwa mu rugabano rw’Akarere ka Kamonyi na Muhanga muri metero ebyeri gusa.

Ni mu gace Umurenge wa Musambira, Nyarubaka, Kayumbu yo muri Kamonyi n’Umurenge wa Cyeza wo mu Karere ka Muhanga bihurira.

Ni ahantu inzego zitandukanye n’abagenzi banyura ariko nta n’umwe ubyitaho kuko abo bacukuzi bangiza ibyo bikorwa ku manywa y’ihangu.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée avuga ko bagerageje kubahagarika biranga.

Tuyizere yagize ati: ”Bariya bose bashinjwa kwangiza ibidukikije no gusenya umuhanda nta n’umwe ugira icyangombwa.”

Tuyizere yavuze ko iyo babonye inzego zihageze bahunga, bakiruka.

Maniraho Furaha uturjye aho hantu, avuga ko buri gihe batakambira inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugera ku Kagari n’Umurenge ariko ntihagire igikorwa.

Ati: ”Nta Muyobozi n’umwe utahanyura, nta muntu muri bariya bangiza ibidukikije wari wafatwa ngo abiryozwe.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uyu muturage avuga ko bafite amakuru ko hari inzego zimwe bafatanya muri ubu bucukuzi bw’imicanga, kuko babakingira ikibaba.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga,  Kayiranga Innocent avuga ko igice kinini cyangijwe ari icyo mu Karere ka Kamonyi, akavuga ko hari n’abanditse basaba ko bahacukura barabahakanira kubera iyo mpamvu.

Yagize ati: ”Twakoze umuganda ku ruhande rwacu tuhatera imyaka, ariko hakurya muri Kamonyi ntakirakorwa.”

Tuyizere uyobora Kamonyi by’agateganyo yabwiye Umuseke ko batangiye gutera indabo iruhande rwa Kaburimbo kugira ngo bahagarike ibikorwa by’ubucukuzi butemewe.

Muri metero ebyeri uvuye kuri Kaburimbo uhasanga ibirundo by’imicanga, munsi y’umuhanda uhabona ibyobo binini ku buryo umuhanda ishobora kuriduka.

Abacukuzi b’imicanga barashinjwa kwangiza ibidukikije, ubu barasatira umuhanda wa Kaburimbo
Igice kinini cy’Akarere ka Kamonyi cyarangijwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi/ Muhanga.