Kamonyi/Musambira: Bibutse abarenga 1000 biciwe imbere ya Paruwasi hanashyingurwa imibiri 7

Kuri uyu kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021 nibwo Inzego z’Akarere ka Kamonyi n’imwe mu Miryango ihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bibutse abarenga 1000 biciwe imbere ya Paruwasi ya Musambira no mu nkengero zaho.

Imibiri 7 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.

Nkunduwimye Alexandre umwe mu barokotse avuga ko benshi mu Batutsi icyo gihe bahungiye kuri Paruwasi ya Musambira bizeye kuharokokera ko nta mahirwe bigeze bagira kuko abasirikare n’Interahamwe baje bababimishamo amasasu na gerenade hapfamo abarenga 1000.

Yavuze ko Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Taba, Akayezu Jean Paul ari we wari ku isonga mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi, ashaka kwicisha cyane uwitwa Karangwa Ephrem wari Umugenzacyaha mbere ya Jenoside, amubuze yica abavandimwe be n’abandi Batutsi batari bake.

Yagize ati: ”Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire, ayihererekanya na Perezida Habyarimana Juvénal muri aka gace n’ahandi mu Rwanda.”

Nkunduwimye yavuze ko bashengurwa no kuba abazi amakuru y’aho ababo baguye batayatanga kuko n’imibiri 7 bashyinguwe uyu munsi yabonetse hakozwe  ibikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko mu mirima y’abaturage.

Nkunduwimye Alexandre umwe mu barokotse Jenoside avuga ko uwari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Taba yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi.

Tuyishimire Gilbert washyinguye nyirarume uyu munsi, avuga ko kuba abonye umubiri we ari amahirwe agize, ariko akagaya abari bazi aho uri bakawuhisha ndetse bakaba baranawuhingaga hejuru.

Yagize ati: “Marume n’abandi bagenzi be babiri twabasanze mu murima w’umuturage kandi ingingo zimwe z’imibiri bazicagaguye bahinga.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Priscah yasabye abaturage kurangwa n’umuco wo gutanga amakuru arebana n’aho imibiri iri kugira ngo ishyungurwe mu cyubahiro.

Gusa akavuga ko bitumvikana kubona hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe abatutsi irangiye, hakiboneka imibiri ingana gutyo abafite amakuru baranze kuyatanga.

- Advertisement -

Yagize ati: ”Jenoside yakozwe ku manywa y’ihangu abantu bararebaga, bagire ubutwari bwo kwigobotora muri ayo mateka mabi batange amakuru”

Uwamahoro yavuze ko uyu muturage wanze gutanga amakuru ayazi, yagombye gukurikiranwa n’ubutabera kugira ngo asobanure ibyo yakoze.

Taliki ya 18 kugeza kuya 22 Mata 1994 nibwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye aha i Musambira.

Imibiri 7 yashyinguwe uyu munsi yiyongereye ku yindi irenga ibihumbi 47 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, na bamwe mu bahagarariye Imiryango y’abarokotse bafatanyije gushyingura

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.