Karongi/Bwishyura: Abiganjemo abahoze bakora uburaya bahawe inkunga y’amafaranga biyemeza kubuzibukira burundu

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge washyikirije inkunga y’amafaranga bamwe mu baturage batishoboye kurusha abandi bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, biganjemo abakoraga umwuga w’uburaya bagizweho ingaruka na Guma mu rugo, na bo biyemeza kuzayakoresha batera intambwe yo gusezera uyu mwuga burundu.

Abahawe inkunga bari mu byiciro bigizwe n’abamotari, abanyonzi, abakoraga umwuga w’uburaya n’abandi bazahajwe cyane n’ibi bihe cyane cyane abaryaga ari uko bavuye guca inshuro.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 05 Gicurasi 2021, ni ho hafatiwe ibyemezo birimo icyo gusubiza muri gahunda ya Guma mu rugo imirenge ibiri yo mu turere twa Gicumbi na Karongi harimo n’uyu wa Bwiyura, nk’imwe muyagaragazaga ko yugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, Croix-Rouge y’u Rwanda yagobotse abatuye mu Murenge wa Bwishyura batishoboye kurusha abandi ibagenera inkunga y’amafaranga.

Abahawe inkunga biganjemo abakoraga imirimo itarakomeje muri ibi bihe uyu Murenge washyizwe muri Guma mu rugo, barimo abamotari, abanyonzi, abakoraga umwuga w’uburaya n’abandi bazahajwe cyane n’ibi bihe cyane cyane abaryaga ari uko bavuye guca inshuro.

Bamwe mu bashyikirijwe iyi nkunga bagaragaza ko Guma mu rugo yahungabanyije imibereho yabo, bityo ko bbyabasigiye isomo rituma iyi nkunga bahawe bayikoresha mu kubaka ubushobozi bwazabagoboka no mu minsi iri imbere.

Nyiranzabahimana Clarisse, umwe mu bagize Koperative yitwa “Tubusezerere” igizwe n’abahoze bakora umwuga w’uburaya, avuga ko abakora umwuga w’uburaya bari mu byiciro byagizweho ingaruka cyane na coronavirus, bitewe n’uko aho bakuraga amaronko hose hatarakomorerwa kugeza aya magingo, bityo ngo mu bihe bya Guma mu rugo kuri bo rimwe na rimwe no kubona ifunguro bibabera ihurizo rikomeye.

Ati “Bamwe muri twe babaga mu muhanda bacuruza imbuto, abandi bagacuruza isambaza tukagira amafaranga y’ubwizigame dutanga muri Koperative rimwe mu cyumweru kugira ngo twiteze imbere. Ubu twese twarahungabanye kubera turi muri Guma mu rugo.”

Agaragaza ko ubuzima bwo muri guma mu rugo bwakebuye benshi ku guteganyiriza ahazaza, ari na ho ahera ashishikariza bagenzi be kubyaza umusaruro iyi nkunga Croix-Rouge yabageneye bayishora mu bikorwa byazabarengera mu bihe bigoye, binabashoboze kuba bazibukira uyu mwuga burundu.

Ati “Iyi nkunga tubonye ni iyo kudufasha kugira icyo twimarira, duhise tuyahahisha ibyo kurya n’ubundi byazashira tukongera gusonza, ariko nk’umuntu aranguye igitoki cyangwa se amakara yabicuruza bikamugeza ku iterambere ndetse akaba yanava mu buraya kuko nta nyungu iburimo.”

- Advertisement -

Ugirimpuhwe Verena na we avuga ko iyi nkunga yarushaho kubagirira akamaro igihe babasha kuyikoresha bahanga imirimo, ngo kuko ari na byo byatuma intego yabo yo gusezera kuri uyu mwuga igerwaho.

Ati “Ubu nta kintu turi gukora muri guma mu rugo, nshimye cyane Croix-Rouge yadutekerejeho, nange ubu ngiye kurangura amakara nyacuruze ntabwo imibereho ishingiye ku mafaranga duhabwa n’abagabo yaramba kuko na bo ntibakiyabona.”

Umuyobozi wungirije wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise avuga ko bahisemo gutanga inkunga y’amafaranga mu rwego rwo korohereza abagenerwabikorwa mu kugena icyo bayakoresha bashingiye ku byo bakeneye cyane kurusha ibindi.

Ati “Hari igihe abantu batekerereza abaturage ibyo bakeneye, ariko na bo baba bafite ibyabo batekereza. Ushobora kumuha akawunga kandi yari yejeje ibigori ahubwo akeneye ibishyimbo, twatanze amafaranga kugira ngo we wenyine uzi ibyo akeneye ahahe ibimufasha.”

Ugirimpuhwe Verena amaze kwakira ubutumwa bumumenyesha ko hari amafarnga ageze kuri Sim Card ye ya telefone

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin avuga ko ubuyobozi bwagerageje gutanga ubufasha ku miryango imwe n’imwe yazahajwe cyane na gahunda ya Guma mu rugo, ariko ngo iyi nkunga ya Croix-Rouge izanye ibindi bisubizo by’itezweho umusaruro urambye.

Ati “Hari abaturage ibi bihe byagizeho ingaruka zitari nziza. Croix-Rouge yashe iya mbere ituba hafi, ntabwo byaba ari byiza ko hagira umuturage uhura n’akaga gakomeye harimo no kuba yatakaza ubuzima.”

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Croix-Rouge y’u Bubiligi ibinyujije mu mushinga wa Croix-Rouge y’u Rwanda witwa DP 3 (Disaster Preparedness Phase Three), usanzwe utanga amafaranga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ni inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 18, igenewe abaturage 500 bababaye kurusha abandi, aho buri umwe agomba kwakira agera ku bihumbi 35,650 Rwf. Yatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Imibare itangwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) iheruka igaragaza ko Akarere ka Karongi kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye COVID-19.

Kugeza ubu aka Karere gafite abarwayi 56 barwaye iki cyorezo, barimo 49 bagaragaye ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gicurasi 2021.

Ayabagabo Faustin agaragaza ko ubu bwiyongere bw’abandura iki cyorezo by’umwihariko mu Murenge wa Bwishyura, butizwa umurindi no kuba ari Umurenge uri mu ihuriro, ndetse hakaba hari n’ibikorwa byinshi bituma hari abantu benshi bahahurira.

Ati “Byashoboka ko habayeho no kurangara ku baturage bigatuma habaho kwirara, ariko byasize isomo abaturage bari muri Guma mu rugo barabyumva, bigaragare ko atari gutya bizaguma.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin.
Umuyobozi wungirije wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW