Mu Kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier yavuze ko icyorezo cya COVID 19 cyateje igihombo kinini ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, kuko abasaga ibihumbi 500 bazaga Gusenga hashize umwaka bataza.
Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko ubukerarugendo burebana n’Iyobokamana bufasha Akarere.
Gashema avuga ko Abakristo barenga ibihumbi 500 buri mwaka ari bo bazaga i Kibeho baje gusenga, ariko bakanasigira abaturage amafaranga menshi.
Yavuze ko abenshi muri aba bacumbikaga mu bigo byagenewe gucumbikira abashyitsi, bakanahafatira ibyo banywa ndetse n’ifunguro.
Yagize ati: ”Dufite ubushobozi bwo kuraza abarenga ibihumbi 300, abandi bajyaga kurara i Huye ndetse no mu Karere ka Nyanza.”
Uyu Muyobozi avuga ko amafaranga abaturage bavanaga muri iki gikorwa cy’isengesho ntayo bakibona, kuko usibye n’urugendo bakoraga baje kuhateranira, n’abakristo basenga ku Cyumweru haterana umubare mukeya bitewe na COVID19.
Ati: ”Twagize igihombo kinini kubera ko ubukerarugendo bwacu bushingiye ku bikorwa by’iyobokamana cyane.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin yabwiye Umuseke ko igihombo kinini bo babara ari uko abayoboke benshi batakiza guteranira aha.
Hakizimana yavuze ko bashishikajwe cyane no gushaka uko bubaka indi Kiliziya Abakristo bose bazajya bakwirwamo.
Yagize ati: ”Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y’ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.”
Musenyeri yavuze ko bazubaka Kiliziya, ibirebana n’amacumbi bikaza nyuma kuko igikenewe cyane ari ugushakira abakristo Kiliziya nini.
Yavuze ko barimo gushakisha miliyari 50Frw mu nshuti zabo zitandukanye, imirimo yo kubaka ikazatangira bafite 70% z’ayo mafaranga Kiliziya izuzura itwaye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru.