Mali: Perezida na Minisitiri w’Intebe bafungiwe mu kigo cya gisirikare

Ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali (Minusma) zasabye ko Perezida w’inzibacyuho, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane barekurwa nta mananiza ashyizweho nyuma y’amakuru avuga ko bafunzwe n’abasirikare.

Bah Ndaw hagati yari yashyizweho n’abasirikare bamaze guhirika Ibrahim Boubacar Keïta tariki 19 Kanama 2020

Kuri Twitter, Minusma yasabye ko habaho ituze.

Amakuru avuga ko Perezida w’Inzibacyuho, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane bajyanywe n’abasirikare mu kigo cyabo kitwa Kati kiri ku murwa mukuru, Bamako.

Ibi biraganisha ku ihirikwa ry’ubutegetsi ku mburaga mu gihe kitageze ku mwaka habayeho indi Coup d’Etat.

Hari andi makuru avuga ko Minisitiri w’Ingabo, Souleymane Doucouré na we yatawe muri yombi.

Mu masaha akuze yo ku wa Mbere, Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane yahamagaye kuri telefoni Ibiro Ntaramakuru AFP abibwira ko abasirikare bamutwaye.

AFP byatangaje ko ako kanya telefoni ye yahise ivaho.

Imiryango itandukanye, nka Africa yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba, Ubumwe bw’Uburayi na Leta zunze Ubumwe za America byamaganye ifatwa rya bariya bategetsi.

Perezida na Minisitiri w’Intebe batawe muri yombi nyuma y’akanya habayeho impinduka muri Guverinoma, abasirikare babiri bari mu gatsiko kafashe ubutegetsi bagasimbuzwa abanda Baminisitiri.

- Advertisement -

Hashize amezi icyenda uwari Perezida Ibrahim Boubakar Keïta akuwe ku ntebe y’icyubahiro n’abasirikare.

Irindi hirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri 2012 ryatumye intagondwa z’abasilamu zigaba ibitero bikomeye zishaka kwigarurira ibice bitandukanye by’igihugu. Gusa ingabo z’Ubufaransa zaje gukoma mu nkokora ibyo bitero ndetse ingabo za Leta zisubiza ubutaka bwari bwafashwe.

Moctar Ouane wagizwe Minisitiri w’Intebe, ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari yasuye Ubuhinde muri 2009 abonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga waho, Shri Pranab Mukherjee

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

UMUSEKE.RW