Mme Jeannette Kagame asaba buri wese gufatira urugero ku babyeyi akita kuri mugenzi we

Kuri uyu munsi Isi izirikana agaciro k’ababyeyi, Mme Jeannette Kagame yashimye uruhare bagira mu kwita ku babo, anasaba buri wese kubigiraho.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira akagufasha kuruhuka atari ubugwari.

Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

Perezida Paul Kagame na we yanditse kuri Twitter ashima ababyeyi ndetse anabifuriza umunsi mwiza. Ati “Ku babyeyi bose, buri wese ufite umubyeyi, tubifurije umunsi mwiza. Turabishimiye.”

Ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame bwatumye benshi na we bamwereka ko bamukunda kandi bashima umuhate we wa kibyeyi agaragaza ku Banyarwanda bose.

Dusenge Eugene ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi mubyeyi wacu Imana yahaye umugisha ibere ritwonsa buri munsi none turashishe!”

- Advertisement -

Nkuranga J. Pierre na we ati “Murakoze Nyakubahwa First Lady (Umugore wa Perezida wa Repubulika) ku butumwa bwiza! Tubashimiye urukundo n’igishyika cy’ababyeyi muhorana ku bana b’u Rwanda! Umunsi mwiza Mubyeyi mwiza!”

N’abandi bakomeje gutanga ibitekerezo bishima ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame.

UMUSEKE.RW