Nyanza: RIB yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwica umwana amunize

UPDATE: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo witwa Kayinamura Telesphore ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa  w’imyaka 12 witwa Uwase Benitha amunize.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 09 Gicurasi 2021, mu Mudugudu wa Saruhembe mu Kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Abaturage bavuga ko yavuye mu rugo iwabo ajya gutashya nyuma nyirasenge witwa Musabyemariya Marie Goreth mu gihe yarimo gushaka ihene ye yari yabuze ku gasozi aza kubona umurambo w’umwana mu gashyamba kari muri uwo Mudugudu wa Saruhembe.

Ababonye uwo murambo nta gikomere wagaragazaga inyuma uretse amaraso make basanze hafi nko muri metero ziri hagati ya 30-40 y’aho uyu murambo wasanzwe.

Hari umuturage uvuka hariya mu Murenge wa Kibirizi wabwiye UMUSEKE ko uriya mwana wapfuye yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry B Murangira yabwiye UMUSEKE ko kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 RIB yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36 witwa Kayinamura Telesphore ukurikiranyweho kwica uyu mwana.

Dr Murangira yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Mibirizi, Akagari ka Rwotso mu Mudugudu wa Saruhembe akaba acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Kibirizi.

Mu ibazwa ry’ibanze Kayinamura Telesphore yemeye icyaha avuga ko yishe Benitha Uwase mu rwego rwo kugira ngo azimanganye ibimenyetso kuko uwo mwana yamubonye amaze kwiba no kwica ihene y’iwabo.

Dr Murangira ati “Yemeye ko yamukururiye mu gashyamba aho ihene yari iziritse maze aramuniga arapfa”.

- Advertisement -

Umurambo woherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Uyu Kayinamura Telesphore watawe muri yombi yari aherutse gufungurwa aho yari yarakatiwe igihano cy’imyaka itandatu kubera gucuruza ibiyobyabwenge, yafunzwe mu mwaka wa 2014 afungurwa muri 2019.

RIB ivuga ko itazihanganira abantu nk’aba bacyeka ko bashobora kwica cyangwa gukora ibyaha ko batazihanganirwa mu muryango Nyarwanda ko amategeko azakurikizwa.

Dr Murangira ati “Birababaje ntabwo umuntu yari akwiriye kwica undi ngo kugira ngo azimangatanye ibimenyetso by’uko yamubonye akora icyaha, abantu bari bakwiriye kugendera kure ibyaha, icyaha kimwe gishobora gutuma ukora ibindi byaha.”

Aramutse abihamijwe n’Urukiko uyu Kayinamura yahanwa n’ingingo y’107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA