Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi

Ni uruzinduko rwa 6 hanze y’Igihugu cye mu gihe habura ukwezi kumwe akuzuza umwaka ari ku butegetsi, urwaherukaga yarugiriye muri Uganda.

Perezida Ndayishimiye ku kibuga cy’indege i Bujumbura mbere yo gufata indege imwerekeza muri Kenya
Perezida Ndayishimiye n’intumwa ayoboye bakiriwe na Amb. Rachelle Omamo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya.

Bitandukanye cyane n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b’ibihugu byombi kureba uburyo bwo “gukomeza umubano w’Abarundi n’Abanyakenya”.

Perezida Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n’amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk’igihugu cyiheje mu bindi kuva mu 2015.

Muri uku kwezi yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) mbere yaho yasuye Guinea Equatorial ndetse yanasuye Misiri.

Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu biwugize.

Ndayishimiye, uri kumwe n’umugore we Mme Angeline Ndayubaha, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Madaraka Day’ ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Asezera bamwe mu bagize Guverinoma ye mbere yo gufata indege
Ndayishimiye ari muri Kenya ku butumire bwa mugenzi we Uhuru Kenyatta
Muri Kenya yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Rachelle Omamo
Biteganyijwe ko Ndayishimiye azagirana ibiganiro na Uhuru Kenyatta

AMAFOTO@Ntare Rushatsi House /twitter

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Burundi #EAC #Kenya