Perezida Kagame yasabye Abacamanza kuba urugero mu kubahiriza amategeko

webmaster webmaster

Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abacamanza wabereye muri Village Urugwiro, Peresida Paul Kagame yavuze ko Banki zidashobora kubaho niba abazifitiye imyenda bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa ntibanishyure na busa. 

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’Ubutabera zigomba gusigasira iterambere rigerwaho

Perezida Kagame yarahije Abacamanza barimo Dr Aimé Karimunda Muyoboke Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Yagize ati “Uko ubukungu bukura niko ibyifuzo by’Abanyarwanda n’ibyo bateze ku Gihugu cyabo na byo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi, iryo zamuka ry’ ubukungu n’indi mibereho y’Abanyarwanda  bukabigiramo uruhare naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize uruhare.”

Perezida Kagame yatanze ingero ko hakwiye kwitabwa cyane ku byaha bikorerwa kuri internet.

Ati “Intego zacu intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari ikizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi ku uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa hagahanwa, banki ntizishobora kubaho niba abazifitiye imyenda bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibanishyure na busa.” 

Umukuru w’Igihugu yavuze ku rwego rw’Abunzi avuga ko ari rufasha igihugu mu gukomeza kunga Abanyarwanda.

Yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, Abacamanza bagahora ku isonga mu kubahiriza amategeko bo ubwabo bikanakomereza mu batuye u Rwanda.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko. Gusa Perezida Kagame yavuze ko uyu mwanya bivuze ko hari ibihugu 36 biri imbere y’u Rwanda asaba ko hongerwamo imbaraga rukajya imbere kurushaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

AMAFOTO@Village URUGWIRO/Twitter

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW