Perezida wa FIFA yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ashimira Perezida Paul Kagame imirimo akorera igihugu na Africa, akaba yasabye abo bayoborana umupira w’amaguru kwigira ku Rwanda.
Yabivuze mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, irimo ba Perezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa batandukanye, abo mu Karere ka COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A, na WAFU B.
Ndetse mu bandi bashyitsi harimo na Arsene Wenger watoje Arsenal igihe kirekire akaba ashinzwe guteza imbere impano muri FIFA.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, ariko ni n’urugero rwiza ku Buyobozi, ku bwiyunge, ku cyo ubushake bushobora kugeraho.”
Gianni Infantino yavuze ko yatangiye kwiyamamariza kuyobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) igihe u Rwanda rwakiraga irushanwa ry’amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2016.
Yavuze ko yarebye umukino wa mbere kugera no ku mukino wa nyuma, ndetse ngo yakoreye inama zinyuranye mu Rwanda, abonana na Perezida Kagame ubwe icyo gihe.
Yavuze ko ibyo abona mu Mujyi mu nyubako bidakeneye ibisobanuro.
Gianni yavuze ko Kagame akunda cyane imikino, avuga ko umupira w’amaguru atari umukino gusa ko ahubwo ari ishuri.
Ati “Ruhago itwigisha kubana mu ikipe, itwigisha kugira icyo tugeraho, itwigisha kubaha bagenzi bacu, gukurikiza amategeko, kubaha abasifuzi, itwigisha gutsinda no gutsindwa, ikingenzi itwigisha ko nyuma yo gutsindwa hari undi mukino watsinda, itwigisha kwihangana.”
- Advertisement -
Yabifatiyeho urugero abigereranya n’amakuba u Rwanda rwaciyemo n’uko rumeze ubu avuga ko u Rwanda rwerekana ko nta kidashoboka.
Ati “Biradusaba gusa kubishaka no kubikora, ibyo wowe Kagame akora hano (mu gihugu) no muri Africa, nibyo natwe dushaka gukora, niyo mpamvu nahoze mbibwira abantu, inshuti n’abavandindimwe ko turi kumwe dushaka gukora kuri Africa no ku mupira wa Africa atari ho gusa n’ahandi ku Isi.”
Yavuze ko mu iterambere ry’umupira basahaka guha buri wese ufite impano amahirwe, by’umwihariko umugabane wa Africa ukagira impano.
Ibiganiro byabereye muri iyi nama byabaye mu muhezo w’itangazamakuru.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW