Umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze atanga inkuru kuri Radio BBC yakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo kumara igihe akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ndayizera aregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akabara asangiye urubanza n’abandi 13.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahanishije Phocas Ndayizera n’abandi 6 mu bo bareganwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera ko ibyaha baregwaga bari mu mugambi wo kubikora bafatwa batarabikora.
Cassien Ntamuhanga na we wahoze ari Umunyamakuru akaba yararezwe n’Ubushinjacyaha ariko akaburana adahari kubera ko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda, Urukiko rwamukatiye igifungu cy’imyaka 25 kuko afatwa nk’uwari ahagararariye ibikorwa bigize ibyaha byariho bitegurwa na bariya bantu.
Abandi 6 barimo bakurikiranwa Urukiko rwabagize abere ruhita runategeka ko bahita barekurwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be baburane bahakana ibyaha byose baregwa, tariki 08 Gashyantare 2021 Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa BURUNDU.
Baregwaga ibyaha 3:
- Advertisement -
- Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga;
- Icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda;
- Icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA