Kuri uyu wa Kane Perezida Emmanuel Macron aragera i Kigali mu ruzinduko rw’akazi, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse mu bindi bimugenza harimo no kuganira n’u Rwanda ibijyanye n’imishinga y’iterambere.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa kivuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rushyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Emmanuel Macron azavuga ijambo.
Urugendo rwe rubaye nyuma y’amezi abiri gusa hasohotse raporo yiswe iya Komisiyo Duclert ivuga uruhare rw’U Bufaransa mu mateka ya Jenoside mu Rwanda.
Perezida Emmanuel Macron ntagenza na politiki gusa, Le Monde kivuga ko mu bazamuherekeza harimo abashoramari bo mu bigo bikora ubucuruzi mu Bufaransa, ndetse n’Umuyobozi Mukuru rw’Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe iterambere (AFD), Rémy Rioux.
Rémy Rioux azavuga imishinga ikomeye y’iterambere u Bufaransa buzashoramo imari mu Rwanda, bikaba bigaragaza ko iki gihugu cyongeye kugira ijambo hano nyuma y’imyaka umubano wacyo n’u Rwanda uri mu butita.
Umwe mu Badipolomate yabwiye iki kinyamakuru ko u Rwanda rwashyize imbere politiki yo gukurura abashoramari bakunguka na rwo rukunguka, bikaba byaratumye ubukungu bwarwo buzamuka ndetse bukaba bwifashe neza mu Karere rurimo.
Ikigo cy’U Bufaransa kigamije Iterambere (AFD) cyari cyarafunze imiryango mu Rwanda kuva mu 1996, ariko nyuma y’uruzinduko Umuyobozi Mukuru wacyo, Rémy Rioux yagiriye mu Rwanda ndetse agahura na Perezida Paul Kagame, impembero yo kugaruka igenda igaragara.
Nyuma y’urwo ruzinduko rwo muri Kamena 2019, u Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 40 z’ama-Euro azishyurwa ku nyungu ntoya, ndetse n’andi miliyoni 5.8 z’ama-Euro igamije kongerea ubumenyi Abarimu mu bijyanye no kwigisha Igifaransa.
Muri rusange u Bufaransa bwateguye miliyoni 120 z’ama-Euro mu myaka ibiri ishize azakoreshwa mu mishinga inyuranye mu Rwanda haba muri siporo no mu kubaka ingufu z’amashanyarazi.
- Advertisement -
Ikibatsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyatangiye kugira impembero nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriyeyo mu 2018 ndetse akakirwa na Perezida Emmanuel Macron mu Biro bye.
Icyo gihe Perezida Kagame yari yitabiriye inama ivuga ku ikoranabuhanga, VivaTech.
Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye gukorana ibikorwa bifatika bibyarira inyungu ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko Emmanuel Macron azava mu Rwanda akajya muri Africa y’Epfo.
Hari amakuru avuga ko Perezida Macron azanasura Tumba Polytechnic Institute iki kigo kizagirana amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubufaransa kigamije Iterambere (AFD).
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW