Ububiligi: Nac Anaclet yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Nsabimana Anaclet uzwi nka [ Nac Anaclet ] umuririmbyi, umwanditsi, umucuranzi akaba n’umu Producer yasohoye indirimbo yitwa ‘Iyo menya’ yafunguye urugendo rwe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Nac Anaclet utuye mu Gihugu cy’Ububiligi yinjiye mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Nac Anaclet ni Umunyarwanda utuye ku mugabane w’Uburayi mu Bubiligi, arazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane mu Karere ka Rubavu na Musanze aho yateguraga ibitaramo.

Nac Anaclet ni we kandi watangije ibihembo bizwi nka ‘Gisenyi Music Awards’ mu myaka yatambutse,azwi muri ‘Hakuna Matata’ yahuzaga Gisenyi na Goma ni we kandi washinze ikinyamakuru cyitwaga AKARIHO.Com cyafashije impano i Rubavu kirera na bamwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda muri iki gihe.

Usibye umwuga wo gutunganya indirimbo amazemo igihe kingana n’umwaka, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 yamaze kwinjira ku mugaragaro mu rugendo rwo gusakaza ubutumwa bwiza bw’agakiza.

Urugendo mu zihimbaza Imana rwahereye ku ndirimbo yise ‘Iyo Menya’ yashyize hanze ku isabukuru ye y’amavuko. Iyi ndirimbo ngo ifitanye isano rya bugufi n’ubuzima abantu benshi banyuramo.

Ati “Ni umunsi ukomeye kuri njye,nshimira Imana kuba ikindinze niyo mpamvu nifuje kubihuza”.

Ari gukora Albumu ye ya mbere. Buri kwezi atangaza ko azajya ashyira hanze indirimbo Imana imushoboje.

Mu ndirimbo zizaba ziri kuri uyu muzingo avuga ko hari izari zimaze imyaka irenga 5 muri Studio akaba yasubukuye iyo mishinga. Ntiyashimye kuvuga izina rya Albumu ariko ngo hari indirimbo imaze igihe kinini akoze ashobora kuzayitirira kubera amateka yayo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Muri Studio yashinze mu Bubiligi yitwa ‘Crox Studio’ Nac avuga ko n’ubwo akora indirimbo zihimbaza Imana bitamubuza kwakira n’abandi bahanzi barimo abaririmba izitwa ‘Iz’Isi’ kuko gutunganya indirimbo ari akazi kabeshejeho benshi.

Yabwiye UMUSEKE ko impamvu nyamukuru yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana ari ukugira ngo ubutumwa atambutsa burokore isi cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati “Buri muntu ahitamo ikimufitiye inyungu kuba natanga ubutumwa bwiza bwarokora abantu cyane urubyiruko nicyo gifite agaciro kuri njye, ngomba kubyaza umusaruro impano lmana yampaye kuko turi mu bihe bitoroshye bya nyuma”.

Muri Crox Studio habarizwamo kandi umuhanzi witwa 2Manz ukomoka muri Nigeria uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Mad Oh’ yakozwe na Nac Anaclet.

Nac Anaclet ukomoka mu Karere ka Rubavu i Gisenyi ateganya gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda nk’umusanzu we mu gushyira Itafari ku iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

Umva hano indirimbo Iyo Menya ya Nac Anaclet

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW