Umuhanzi CapsLock yikomye Chris Kai washishuye indirimbo ye ‘Irembo’

Iminsi ntiraba myinshi benshi mu bakurikira umuziki mu Rwanda bumvise ubuhanga bw’umuhanzi witwa ‘CapsLock’, umunyempano wihariye ku kugorora ijwi ukomoka mu Karere ka Musanze.

CapsLock ushinja Chris Kai kumwiba indirimbo

Ni umuhanzi uvugana kwicisha bugufi, amazina ye nyakuri ni Manzi Kimenyi Nazeri afite imyaka 20, avuga ko ubuhanga mu muziki yabwubakiye ku mpano yamuvumbutsemo akiri muto.

Nubwo izina rye ritaramenyekana ku rwego impano ye iriho, indirimbo ze zatangiye ‘Kwibwa’ n’abamaze igihe mu muziki.

Izibwe zigakorwa n’abahanzi bazwi mu muziki harimo iyitwa ‘Irembo’ yatwawe n’umuhanzi utuye muri Canada witwa Chris Kai.

‘Irembo’ ya CapsLock yashishuwe na Chris Kai ayita ‘Oh Ma’ ibintu CapsLock yafashe nk’agasuzuguro no kudaha agaciro igihangano cy’umuhanzi.

Ati “Baradusuzugura, nta gaciro baha imbaraga tuba twatanze, biteye isoni umuhanzi nk’uriya gutwara indirimbo nabiriye ibyuya.”

CapsLock avuga ko yakoze iyi ndirimbo akayishyira hanze nyuma y’iminsi micye akabwirwa ko hari indi nshya yasohotse bifitanye isano yayumva akumva ni Chris Kai wakoze Copy & Paste indirimbo ye.

‘Irembo’ ya CapsLock bwa mbere yagiye hanze ku wa 12 Ukuboza 2020 mu gihe ‘Oh Ma’ ya Chris Kai yasohotse ku wa 12 Gashyantare 2021.

Capslock yabwiye UMUSEKE ko yatunguwe n’uyu muhanzi amwita umunebwe watinye guhimba igihangano cye no kugisaba nyiri ubwite.

- Advertisement -

Ati “Niba atari ubunebwe biriya wabyita iki? Yakunze indirimbo yanjye yari kumvugisha tukareba icyo gukora, yanyuze inzira mbi sinzi icyo yatinye ntaho umuziki we wagera akora ibintu by’ubuswa nk’ibi.”

Akomeza agira ati “Ni uko ari muri Canada aramutse ari mu Rwanda hakora amategeko cyangwa nkamwihanira agacika kuri uyu muco mubi.”

Ni ibintu ngo byamubabaje ariko binamwereka indi sura atibonagamo.

“Nasanze hari urumuri muri njye, kuba umuhanzi utuye muri Canada yiba indirimbo yanjye byerekana ko ntoroshye, ahasigaye ni ahanjye.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mu kiganiro na UMUSEKE, Capslock yavuze umwihariko we mu muziki Nyarwanda.

Ati “Umwihariko wanjye nk’umuhanzi navuga ko ari njyewe ubwanjye, kuko ubuhanzi burenga kuvuga ngo ni iki mbazaniye cyangwa mfite iki ahubwo ni njyewe, uko mbona, uko mvuga, nibwo buhanzi. Ntekereza akantu gato nkumva nakaririmba bikaba ubuzima bwanjye bwa buri munsi. Ni uko nabivuga.”

Avuga ko uyu mwaka ateganya ko urangira afite indirimbo nyinshi hanze kandi nziza. Ubu hamaze gusohoka ebyiri ariko ateganya kugeza ku ndirimbo umunani.

Ashimangira ko hari byinshi azungukira mu muziki kuko ari bumwe mu bucuruzi bukomeye kuri iyi Isi. Aje gukora ubushabitsi no gusarura amafaranga ari mu bantu binyuze mu mpano ye.

Mu njyana ya Afro Pop akora, yizera ko indirimbo ze zizakora ku mitima y’abantu no gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango.

Ati “Nje gukora ku mitima y’abantu no gutanga umusanzu wanjye. Ubundi ‘business’ nyayo uyikora ureba icyo uha abantu kurusha icyo ubakuramo, ni bwo utera imbere.”

Ibyo gushishura indirimbo z’abahanzi bakizamuka bimaze kuba ndanze mu muziki Nyarwanda. Hari abadatinya kuvuga ko akaruta akandi kakamira !

https://www.youtube.com/watch?v=tFyo_G0orLQ

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW