Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ku bufatanye n’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima (Rwanda Interfaith Council on Health) bugaragaza ko Intara y’Amajyepfo yihariye 32% by’abaturage barwaye Malariya.
Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 32% by’abaturage barwaye Malariya mu mwaka ushize wa 2020 mu Ntara y’Amajyepfo. Bugaragaza ko Akarere ka Gisagara kugarijwe na Malariya kuko gafite 26% by’abayirwaye.
Umukozi w’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima, Benimana Billy avuga ko zimwe mu ngamba bagomba gukoresha kugira ngo bahangane n’iyi ndwara ya Malariya bazidohoye.
Yagize ati: ”Hari abadakoresha inzitiramibu, abandi ntibatema ibihuru n’ibigunda biri hafi y’ingo zabo cyangwa ngo bavaneho ibidendezi by’amazi.”
Umuyobozi wa G.S ya Shyogwe, Nyabyenda Paul avuga ko mu bigo by’amashuri ariho usanga umubare munini w’abanyeshuri batagira inzitiramibu.
Nyabyenda akavuga ko n’abazifite bazihambira bakazimanika hejuru y’imifariso yabo nk’imitako.
Ati:”Gusa nubwo bimeze bityo, imbaraga nyinshi usanga bamwe bazishyira mu guhangana n’icyorezo cya COVID 19 Malariya isa n’iyibagiranye”
Uyu Muyobozi w’ikigo yavuze ko hari bamwe bazijyana mu kiruhuko bakazisiga iwabo mu ngo.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sostène yabwiye UMUSEKE ko hari bamwe bitwaza ko inzitiramibu bari baramenyereye mbere, bazihinduye bagahabwa izindi zifite mpande enye’.
Umutoniwase yavuze ko n’ibishanga byinshi bafite, bitiza umurindi ikwirakwira rya malariya, akifuza ko guterera abaturage imiti mu ngo aribyo byatuma imibu ikwirakwiza malariya icika.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko Intara y’uburengerazuba ariyo iri ku mwanya wa 2 kuko abaturage bagera kuri 31%.
Usibye Akarere ka Gisagara gafite umubare munini ungana na 23% wabarwaye malariya mu Ntara yose y’Amajyepfo, ku mwanya wa kabiri hakurikira Akarere ka Kamonyi kuko gafite abaturage 21% barwaye malariya umwaka ushize wa 2020, Ruhango na Muhanga bagakurikiraho.
Mu biganiro abakozi ba RICH bagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri i Muhanga, bemeranyije ko bagiye gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na malariya, bigisha abanyeshuri gukoresha inzitiramibu zikoranye umuti.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo