Amavugurura y’ikoranabuhanga rikoreshwa muri Cyamunara azarandura uburiganya bwabagamo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko amavugura yakozwe mu Ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurangiza imanza ndetse no mu mategeko, azarandura uburiganya bwajyaga bukorwa mu gihe hariho hatezwa cyamunara.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko iri koranabuhanga rigiye guhagarika kuba abantu bakoresha amaboko muri za cyamunara

Kuva muri Gicurasi 2020, mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga ryashyizweho hagamijwe kurandura ibibazo by’uburiganya byakunze kuvuga ku za cyamunara zakorwaga abantu bahuriye ahari umutungo utezwa cyamunara.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko imiterere ya ririya koranabuhanga ryabanje kwifashishwa, yakomeje guha icyuho abakoraga buriya buriganya kuko iyo abantu bashyiraga ibiciro muri ririya koranabuhanga baramenyanaga bigatuma baza guhura imbonankubone kugira ngo bagambane.

Urujeni Martine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, avuga ko ririya koranabuhanga ryari ryashyizweho kugira ngo hacibwe ko abantu bajya aho umutungo uri nyamara bikaba byarakomeje gukorwa kuko abantu basuraga umutungo utezwa cyamunara ndetse no ku munsi wo kugurisha bakajyayo.

Avuga kandi ko hari n’abashoboraga gushyira mu ikoranabuhanga ibyangombwa by’ibihimbano ku buryo byaje kugaragara ko intego ya ririya koranabuhanga itari iriho kugerwaho.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye avuga ko ibi byatumye mu mezi atatu ashize ririya koranabuhanga riba rihagaritswe kugira ngo rinozwe.

Yagize ati “Twabonye ko kari ahakiri icyuho mu kuzamura urwego twifuzaga dusanga kuba duhagaritse za Cyamunara ari byiza kurusha kugira ngo tuzamure urwego rw’Ikoranabuhanga kugira ngo tuzibire ibyo byuho.”

Mu kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye n’abayobozi ba za Banki n’abanyamategeko bazo, yavuze ko amavugurura yakozwe muri ririya koranabuhanga atanga icyizere cyo gukemura ibibazo byakunze kuvugwa.

Yavuze kandi ko ubusanzwe iyo umuturage yaterezwaga cyamunara kubera kunanirwa kwishyura umwenda wa Banki, yagendaga avumira ku gahera banki yamutereje cyamunara.

- Advertisement -

Ati “Hakaba abashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bakabusangiza (tagging) Minisitiri w’Ubutabera, bakabusangiza Umuyobozi mukuru wa Banki yewe bakabusangiza Perezida, bavuga bati ‘muri iki gihugu hari igikoko kitwa Ecobank, hari intare yitwa BRD, hari urusamagwe rwitwa I&M…”

Minisitiri Busingye uvuga ko ibi bibazo byabaga biganisha kuri Politiki, avuga ko ubu buryo bushya bugiye gukoreshwa buzakemura biriya bibazo, aboneraho gusaba za Banki kujya zifasha abaterezwa cyamunara kuba na bo bagira inyungu bakuramo.

Busngye yasabye abanyamabanki kujya bagerageza kuvugana n’abishyuzwa kugira ngo “Umunyarwanda yongere asubire muri banki aho kuvuga ati ‘icyampa ngo iriya banki umuriro uzayifate’.”

Yavuze ko uburyo bw’Ikoranabuhanga muri cyamunara buzajya buha amahirwe amafaranga akaba ari yo apiganwa gusa ubundi abifuza gusura umutungo utezwa cyamunara bakaba bawusura mu gihe cyagenwe ariko ntihabeho kuwuhuriraho mu gihe cyo kuwuteza.

 

Uburyo ikoranabuhanga rizakora

Umuhesha w’Inkiko azajya atangaza cyamunara ku rubuga rwa Interineti rwitwa www.cyamunara.gov.rw, kandi ibikorwa byose bizakorerwaho bikazajya biba bikurikirwa n’inzego zose zirebwa na byo.

Iri koranabuhanga rizajya ribashwa kuba ryakoreshwa na buri wese wifuza gupiganirwa cyamunara, azajya ajyaho yiyandikishe arebe imitungo itezwa cyamunara ubundi uwo ashima atange ingwate ya 5% azasubizwa mu gihe atatsindiye icyo yifuzaga, ariko yaba yatsinze akishyura icyo yaguze ayihereyeho.

Nyuma y’iminsi irindwi, ibiciro bizajya bifungurwa mu masaha atandatu mbere yaho, muri icyo gihe ibiciro biba bizamuka uko buri muntu mu bayitabiriye yanditsemo igiciro cye, kugira ngo igicuruzwa gitangwe ku giciro gisumba ibindi.

Iyo ya saha igeze abagura batagejeje kuri 75% by’agaciro k’ikigurishwa, ikoranabuhanga ririfunga rikazongera gufungurwa nyuma y’indi minsi irindwi muri cyamunara ya kabiri.

Mu gihe nta muntu watanze 75% by’agaciro k’ikigurishwa, hongera gutegurwa cyamunara ya gatatu nyuma y’indi minsi irindwi (ubwo haba hashize ibyumweru bitatu), ariko noneho hakakirwa abonetse yose y’uwatanze igiciro kiruta ibindi.

Nyiri umutungo utezwa cyamunara kandi muri icyo gihe cyose aba ashakisha abaguzi ku buryo aramutse abamuha menshi, ayafata ubundi akishyura Banki abereyemo umwenda.

Minisitiri Busingye yagize icyo asaba abanyamabanki

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW