Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika yemeje ko Antoine Anfré aba Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda.
Anfré abaye Ambasaderi nyuma y’imyaka itandatu u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda.
Ubwo ku wa 27-28 Gicurasi 2021, Perezida w’Ubufaransa, Emmanue Macron yari mu Rwanda, yatangaje ko mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda harimo no kumugezaho ugiye guhagararira igihugu cye nka Ambasaderi.
Ni igikorwa cyerekana ishusho nziza yo gukomeza kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Antoine Anfré ni muntu ki?
Anfré w’imyaka 58 asanzwe ni inzobere muri dipolomasi ndetse n’Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.
Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 agizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger asimbuye Christophe Bouchard.
Ni umwanya atatinzeho kuko yashinjwe na Leta ya Niger kuba umuntu uyinenga cyane aza kuva kuri izo nshingano muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.
- Advertisement -
Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa cyane ko yaminuje mu masomo ajyane n’ubushakashatsi bwa Politiki i Paris.
Izina ry’uyu mugabo ryongeye kumvikana kandi mu Rwanda, ubwo Hasokaga Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Duclet, aho agaragaramo arwanya Politiki y’urwango n’ivangura ya Perezida Juvenal Habyarimana.
Asanzwe amenyereye Akarere ko mu Burasirazuba bwa Afurika kuko mu mwaka wa 2003 -2006 yari Umujyanama wa mbere wa Ambasade i Nairobi muri Kenya.
Antoine Anfré yabaye kandi Umujyanama wa Ambasade muri Ambasade y’Ubufaransa mu Bwongereza.
Kuva mu 1962, u Rwanda rwabona ubwigenge, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW