APR FC yihereranye Marine Fc iyitsinda ibitego 6-0 ishyira AS Kigali mu mazi abira

webmaster webmaster

Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APRF FC yanyagiye Marine Fc  ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi ibitego 6-0 biha ihurizo rikomeye ikipe ya AS Kigali bahanganiye igikombe cya Shampiyona.

Ikipe ya APR FC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona.

Mu mikino y’umunsi wa gatandatu inabanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC yanyagiriye ikipe ya Marines FC i Huye ibitego 6-0, mu mukino watumye APR FC yizera igikombe cya shampiyona.

AS Kigali bahanganiye iki gikombe yatsinze ikipe ya Bugesera Fc 1-0, APR FC ishyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine.

Iminota 45 y’igice cya mbere aya makipe yombi AS Kigali na APR Fc yarangiye ku mpande zose ntayirinjiza igitego mw’izamu ry’ikipe bari bahanganye.

Ku munota wa 51, Manishimwe Djabel yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere ku ruhande rwa APR Fc mu minota micye Fitina Ombalenga yinjiza icya kabiri.

Byiringiro Lague yaje kwisiga isusa, ku munota wa 66,77 n’uwa 81 atsindira ibitego 3 APR FC.

Mugunga Yves ku munota wa 89 yatsinze igitego cy’agashinguracumu, bituma ikipe ya APR FC ikomeza kugira amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

I Bugesera, ikipe ya AS Kigali iri mu bahatanira igikombe cya shampiyona, yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 55 w’umukino, birangira ari icyo gitego rukumbi.

Abakurikirana umupira w’amaguru bavuga ko rwari urucabana kuko ikipe ya Marine Fc yagombaga kubererekera mukuru wayo kugira ngo yegukane iki gikombe ku nshuro ya 19.

- Advertisement -

Abavuga ibi bashingira ku kuba mu gice cya kabiri, ibitego mw’izamu rya Marine Fc byisukiranyije nk’imvura mu gihe mu gice cya mbere Marine Fc yari yakaniye APR FC.

AS Kigali yarushaga APR FC igitego mbere y’uyu mukino,yahagaritse gutsinda bituma ijya mu mazi abira kuko ubu irushwa ibitego 4 na APR FC.

Nubwo izi kipe zombi zinganya amanota 16,zitandukanyijwe n’ibitego 4 kandi itegeko rya FERWAFA rivuga ko iyo amakipe arangije shampiyona anganya amanota harebwa ibitego zizigamye.

Kugeza ubu,igikombe kiraca amarenga yo gutaha kwa APR FC,kikaba icya 19 itwaye,kuko ku munsi wa nyuma uzaba ku wa kabiri izahura na Rutsiro mu gihe AS Kigali izakira Police FC.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW