Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 ni bwo umusore witwa Byukusenge Froduard uzwi nka Nzungu washakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha yatawe muri yombi.
Uyu musore w’imyaka 24 yafatiwe mu Mudugudu wa Gatora mu Kagari ka Mugorore ho mu Murenge wa Juru, mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’irondo, hashingiwe ku makuru yaturutse mu Karere ka Gakenke.
Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko rwatangiye gushakisha uwitwa Nzungu wo mu Karere ka Gakenke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred yabwiye UMUSEKE ko koko uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Juru, gusa yirinze kugira amakuru yandi atangaza yerekeranye n’ifatwa rye.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu, gusa ntibirakunda ngo tumubaze byinshi ku ifatwa ry’uyu musore.
Byukusenge Frodouard akurikiranyweho icyaha cyo kwica Iradukunda Marie Louise cyakorewe mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku, mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke, aho bikekwa ko yagikoze ku wa 26 Gicurasi 2021 agahita atoroka.
Uyu Nzungu yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko. Ni mwene Nkuriragenda na Nyirasharamanzi.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW