Felix Tshisekedi yujuje imyaka 58, Kagame ati “ugire ubuzima bwiza n’indi myaka myinshi imbere”

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bifurije isabukuru nziza y’amavuko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi wujuje imyaka 58.

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi (Internet)

Mu butumwa bwo kuri Twitter Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Nagira ngo nifurize umunsi mwiza w’amavuko umuvandimwe n’inshuti Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa DR Congo.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Ugire ubuzima bwiza n’indi myaka myinshi imbere!! Ndagusuhuje n’umuryango wose.”

Uretse Perezida Paul Kagame, undi wifurije isabukuru nziza Felix Tshisekedi ni uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila Kabange na we wamwifurije umunsi mwiza.

Ibiro bya Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko Félix Tshisekedi uri i Goma yaganiriye na Joseph Kabila kuri telefoni.

Banditse ko “Mu ruzinduko arimo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, Umukuru w’Igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yahamagawe kuri telefoni n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila Kabange, akamwifuriza isabukuru nziza ubwo yuzuzaga imyaka 58.”

Tariki 4 Kamena nibwo Joseph Kabila yujuje imyaka 50, icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru, baramuhamagaye bamwifuriza isabukuru nziza.

Perezida Paul Kagame yemeza ko umubano w’u Rwanda na DR.Congo umeze neza. Félix Tshisekedi ni umwe mu bahuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda aho afatanya na Perezida wa Angola.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #DRC #Tshisekedi