Gicumbi: Umusore yakuye igitsina mu ipantalo asohorera ku mugore w’abandi mu isoko rwagati

Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Gicumbi mu isoko rwagati rya Gicumbi yakuye igitsina cye mu ipantalo asohorera ku mugore wari kumwe n’umugabo we baje guhaha ibikoresho bitandukanye.

Isoko rya Gicumbi

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi z’umugoroba, aho uyu musore utuye mu Nkambi y’Abanye-Kongo ya Gihembe yakoraga “mahano ku manywa y’ihangu” abantu bakifata ku munwa abandi bagaheraho bakamukubita.

Uyu musore ubwo yafatwaga n’abantu amaze gusohorera ku mupira uyu mugore yari yambaye, yavuze ko yumvise ashaka gusohora agahitamo gusohorera kuri uyu mugore wari kumwe n’umugabo we.

Ati: “Njyewe numvishe ibintu bije nanga kwihagararaho numva biraje ndabyihorera birikora, igitsina cyazamutse kimukoraho ntabwo nabikoreye ubwende, ubundi bahita bamfata barankubita, nanjye ndababwira nti namwe byababaho ni ibintu biba ku bagabo.”

Uyu musore yavuze ko nta mugambi yari afite wo gufata ku ngufu uriya mugore wari urimo agura amasahani ko ahubwo atazi uko byaje ahitamo gukuramo igitsina amusohorera ku mupira abantu bifata ku munwa.

Umugore basohoreyeho yabwiye Umunyamakuru wa Igicumbinews ikorera muri kariya Karere ko ubwo yari yunamye arimo areba amasahani yahindukiye abona igitsina cy’uyu musore amusohoreraho.

Ati: “Negamye ku ruhande turimo guhaha numva ikintu kirimo kunsunika ku mupira mpindukiye mbona n’igitsina cy’umugabo, ubundi ahita ansohoreraho, abasekirite bahita bamufata.”

Umugabo w’uyu mugore yavuze ko yatunguwe no kubona igitsina cy’undi mugabo gisohorera ku mugore we, yabonye uriya musore yikuba ku kibuno cy’umugore we agira ngo ni umujura.

Ati “Tugiye kubona tubona asohoreye ku mugore wanjye n’igitsina cye nanjye nakibonye, nahise musingira mpita mufata turatabaza.”

- Advertisement -

Abari aho byabereye bavuga ko babonye uriya musore yitsirita kuri uriya mugore babona araramye arahumiriza bashiduka umugore avuza induru.

Nizeyimana Evariste, ushinzwe umutekano wo mu isoko, wahise anatabara yavuze ko bikimara kuba yahise ajyana uyu musore aho bafungira abantu mu isoko by’igihe gito kugira ngo bamushyikirize inzego z’Ubutabera.

Ati: “Nanjye amasohoro nayabonye ku mupira w’umugore.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW