i Nyagatare hambere Inkoni yavuzaga ubuhuha, ukimbaranye na mugenzi we akaba arayiriye! Ubu zaracitse?

Mu myaka itambutse mu Karere ka Nyagatare ahahoze hitwa mu Mutara,  humvikanye bamwe mu bahatuye bakundaga gukoresha inkoni nk’intwaro gakondo bakoreshaga bakubita abo batavuga rumwe.

Ubuyobozi muri Nyagatare busaba abaturage kubana neza

Aha i Nyagatare mu mateka, inkoni ntiyakoreshwaga nko kurwana cyangwa kwikiza uwo mushyamiranye gusa,  ahubwo yanakoreshwaga no mu kwitabara igihe utewe n’inyamaswa z’inkazi.

Inkoni yafashaga mu kwikiza inyamaswa z’inkazi zirimo, imvubu, intare, umukara, ibitera n’ibisamagwe n’izindi nyamaswa z’inkazi.

Aborozi nibo bashyirwaga mu majwi mu gukesha inkoni mu rugomo, hari n’abayobozi kandi batungwaga agatoki mu guhanisha ingufu z’umurengera abaturage bakoresha inkoni.

Iki kibazo kigeze gufata intera, mu mwaka wa 2018 humvikanye inkuru nyishi z’abagabo bahukanye muri Nyagatare kubera gukubitwa inkoni n’abagore, hari n’abagabo bahozaga ku nkeke abagore babo babakubitisha inkoni.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, ubwo UMUSEKE waganiraga n’abaturage bo muri Nyagatare bavuze ko bitandukanye no hambere aho inkoni zavuzaga ubuhuha, ubu ibintu ngo biri mu buryo umuturage ntagikubitwa inkoni nko hambere.

Hari uwagize ati “Mbere inkoni yavuzaga ubuhuha nta mahoro, wahuraga n’umuntu akurwaye inzika akagukubita ntugire gikurikirana.”

Hari undi wagize ati “Kera umuhungu yaragukubitaga ukaraba, ukareba ibikezi cyezi, abahungu baragutsiburaga ukabura ubwenge, ntakubeshye mu Mutara hari urugomo rwo ku rwego rwo hejuru.”

Uwitwa Mugisha James yagize ati “Hari umusore wankubitiye Ku Muvumba ubwo twari dushoye inka, uriya musore yari yitwaje ko yari afite umwe muri bene wabo wari ufite inka nyinshi anakomeye mu gisirikare, yantsibuye inkoni ntaha nimyiza imoso, n’ubu nsinzamwibagirwa.”

- Advertisement -

Abaturage bahamya ko uru rugomo rwakorwaga na bamwe mu bantu bishingikirizaga bene wabo bari mu buyobozi bw’Igihugu bagahohotera abaturage bababwira ngo “Igihugu ni icyabo bakimeneye amaraso.”

Hari umuturage ukomoka mu Karere ka Gakenke watubwiye ko yigeze gukubitwa inkoni n’abashumba, bimuviramo gusubira iwabo muri Gakenke adasaruye imyaka yahinze.

Yagize ati “Bigeze kunkubita nsubira muri Gakenke, nari naje guhingira amafaranga icyo gihe mu byitwa ‘Hinga tugabane’, natashye ntasaruye, ibyo nahinze sinabiriye kubera inkoni zo mu Mutara.”

Nubwo nko mu Mujyi rwagati wa Nyagatare uru rugomo rutakihaboneka cyane, hari abakubitirwa mu tubari n’abandi bitwaza inkoni ku buryo musakiranye ku kabazo runaka atazuyaza kugukubita ukaba wakomereka cyangwa ukahaburira ubuzima.

Hirya no hino mu byaro muri Nyagatare, henshi iki kibazo kiracyahari ariko ubuyobozi busaba abaturage kubana neza ndetse no gucika ku muco mubi w’urugomo bakarushaho kwiteza imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW