Ibyo wamenya ku guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana mu Karere ka Nyanza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yavuze ko muri buri Mudugudu abawutuye bakusanya ibiro 50 by’umusaruro bejeje, abandi bagatanga umusanzu wa Frw 500 ibi bikaba ari byo bikora kiriya kigega.

Irerero ryo mu rugo rifasha abana kurya indyo yuzuye no kwitabwaho

Mu Kiganiro n’Abanyamaku Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko iki kigega kije cyunganira izindi gahunda zitandukanye zisanzweho zo guhashya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira biboneka mu bana cyane.

Ntazinda avuga ko basuzumye basanga ikibazo cy’imyumvire iri hasi kuri bamwe mu baturage ari cyo kiza ku isonga mu bitera abana kugwingira ndetse n’imirire mibi.

Yagize ati: ”Usanga umuntu yoroye inkoko, akagurisha amagi yose ntagire na rimwe asigaza,  hakaba kandi n’ubukene kuri bamwe mu baturage.”

Yavuze ko kubwira uyu muturage ikibazo cyo guha abana indyo yuzuye ku muntu udafite isambu cyangwa munsi y’urugo ari kibazo kitoroshye.

Ntazinda yavuze ko aba batagira amasambu bahingamo, ari bo bakunze kugira abana bagaragaraho imirire mibi mu ibara ry’umutuku n’igwingira, ari na bo bashyiriweho icyo kigega kuko bajyanwa kwa Muganga bakaba ariho bafatira indyo yuzuye.

Bandorayingwe Janvière umwe mu babyeyi bafite abana bato babarizwa  mu irerero ryo mu rugo (Home Based ECD) avuga ko nta mwanya yagiraga wo gukurikirana no kwita ku bana, kuko yabyukaga kare ajya gushaka imibereho yagaruka nta menye niba bariye cyangwa babwiriwe.

Yagize ati: ”Nabasigiraga igikoma, nagaruka ku mugoroba ngasanga umwana mukuru muri bo ari we wakinyoye umutoya akiriranwa inzara.”

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’itangazamakuru muri RBC no muri Minisiteri y’Ubuzima, Habarurema Gaspard avuga ko imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko igwingira ryavuye kuri 38% mu mwaka wa 2018, ikaba igeze kuri 33% mu Gihugu.

- Advertisement -

Mu Karere ka Nyanza ari nako itsinda ry’Abanyamakuru barimo gukora inkuru zibanda  ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira, babwiwe ko hari ibigo mbonezamikurire birenga 500 mu Karere kose.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mu Karere ka Nyanza habarizwa ECD’S zisaga 500.
Bandorayingwe Janvière umwe mu babyeyi bafite abana 2 bitabwaho muri iyi gahunda y’irerero ryo mu rugo avuga ko abana be basigaye barya inshuro 4 ku munsi kandi bakarya indyo yuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko hari ikigega batangije kigamije kwita ku bana n’ababyeyi bafite imirire mibi n’igwingira.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.

#Rwanda #Nyanza #RBC