Ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa buratangaza uru ruganda rwashoye agera kuri miliyari 30Frw mu bikorwa byarwo, akaba amaze kwiyongeraho 14% mu gihembwe cya mbere cyarangiranye n’itariki 31/3/2021.
John Bugunya Umuyobozi w’uruganda rwa Cimerwa avuga ko umwanya mwiza bahagazemo mu gice cy’umwaka ubaha ishusho y’ibizaba mu mpera y’umwaka wa 2021.
Ati “Nubwo twakomwe n’ibihe bya guma mu rugo mu gihembwe cy’uyu mwaka, twashoboye kunguka agera kuri miliyari 8.7Frw.”
Uruganda rwa Cimerwa ruvuga ko mu buryo bw’ubucuruzi umubare wagabanutseho miliyari 1Frw.
Albert Sigei Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa avuga ko isoko ry’imbere mu gihugu ryakomeje gutera imbere bitewe n’abashoramari bashora mu bikorwa remeza mu gihugu ndetse n’ibyo bohereza mu mahanga na byo ngo byariyongereye.
Ati: “Mu bihe bikomeye nk’ibi umwanya wacu ku isoko izaguma gukora kandi ntabwo uzanyeganyezwa kandi turitegura kurushaho kuwukomeza cyane.”
Albert Sigei yakomeje avuga ko ubwiyongere bwa sima mu bubiko bwabo bibaha icyizere cy’uko biteguye kandi bafite ubushbozi bwo kugaburira isoko rya sima kandi bazakomeza gufasha muri gahunda y’iterambere mu bikorwa remezo bya Leta ndetse no muri gahunda y’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda).
Ibijyanye n’umutekano n’ubuzima CIMERWA izakomeza kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bubahirize intera ya metero imwe, gukaraba intoki, no kwambara agapfukamunwa neza, kandi bakaba barakingiye abakozi babo bagera kuri 200.
Albert Sigei Ati: “Umusaruro mwiza wa CIMERWA ugaragaza ubushobozi uruganda rufite mu kurenga inzitizi zo mu bihe bya COVID-19. Ibyo byose tubikesha ubumenyi n’imikorere y’abakozi.”
- Advertisement -
Uruganda rwa CIMERWA rwatangiye ibikorwa byarwo mu mwaka wa 1984, ni rwo ruganda rwa mbere rwatangiye gutunganya sima mu Rwanda rukaba ruherereye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.
CIMERWA ni umutera nkunga ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, mu byo ururuganda rwakoze harimo kubakira abahaturiye amahuri y’inshuke n’abanza, rwubatse ivuriro, isoko, rwahaye abaturage amashanyarazi, ndetse rwegereje abaturage amazi meza n’ibindi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW