Kigali: Abagore bakora ubucuruzi buto mu masoko atandukanye barataka igihombo batewe na Covid-19

webmaster webmaster

Abacuruzi b’ibiribwa biganjemo Abagore bakorera mumasoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko batakibona abakiliya kubera abantu benshi baturukaga mu ntara batagihari nyuma ya gahunda nshya zo kwirinda COVID-19 zirimo guhagarika ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali.

Mu isoko rya Kimironko

Abacuruzi bakorera Nyabugogo mu isoko rizwi nko kwa Mutangana,isoko rya Kimironko na Nyabisindu babwiye UMUSEKE ko batewe impungenge n’ibura ry’abakiliya benshi baturukaga mu ntara cyane cyane mu turere duturanye na Kigali.

Barataka ibihombo bakomeje guterwa na COVID-19 by’umwihariko muri ibi bihe hongeye gushyirwaho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, benshi bavuga ko nta gikozwe mu maguru baza gufunga imiryango.

Hari abataye icyizere ko ubucuruzi bwabo bushobora guhagarara abandi bagaterezwa cyamunara kubera amadeni bafite muri Banki.

Bavuga ko abakiliya bagabanutse ku buryo bugaragara ndetse n’amasaha yo gukora akaba yarabaye macye,hari n’abaranguraga imbuto cyangwa imboga bakabijyana ku bicururiza iwabo kuri ubu batakiboneka.

Harimo abazanaga ibicuruzwa bamwe babyikoreye ku magare batakibasha kubigeza muri Kigali kandi barabaranguzaga kuri macye.

Abimana Angelique usanzwe ucuruza imbuto mu isoko rya Nyabisindu,yabwiye UMUSEKE ko ibintu byabaye nk’ibyahagaze bitewe no kubura abakiliya.

Yavuze ko hari abacuruzi batakibasha kuza gukora abandi bakaba baza bikandagira kuko icyashara cyagabanutse, hari n’abahombejwe na Covid-19.

Yagize ati “Aho bakoreraga ibibanza nta babirimo, hari abaza gucuruza ariko abakiliya baragabanutse”

- Advertisement -

Tuyizere usanzwe ucuruza inyanya n’ibitunguru mu isoko rya Kimironko avuga ko ibicuruzwa baranguriraga abaturage babyizaniye ku giciro kiri hasi biturutse mu turere twegereye Kigali ariko ubu bitakiri gukunda.

Ati “Ubundi byatangiye COVID-19 yaza. Ubu abantu ntibemerewe kwinjira mu mujyi, niriwe hano nta muntu wigize agura”

Hari umucuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa wabwiye UMUSEKE ko mu isoko ryo kwa Mutangana ko ubu ibicuruzwa bihenze kuko bigoye kubibona kandi n’ababigura bagabanutse.

Bashingiye ku isaha yo gusoza ubucuruzi saa kumi n’ebyiri isaa moya ikagera bari mu ngo, bavuga ko abaguzi bagabanutse bikiyongera ku bihombo bari barahuye nabyo kuva Covid-19 yagera ku butaka bw’u Rwanda.

I Nyabugogo hari uwabwiye UMUSEKE ko hari Abagore bari bibumbiye mu matsinda kuri ubu bafite ubwoba bwo guhomba burundu kandi bafite inguzanyo za Banki.

Gutuganya no kugeza ibicuruzwa ku isoko ndetse n’urujya n’uruza rw’abaza kubigura byose byarahungabanye kubera ingamba zafashwe mu rwego rwo guhanagana na Covid-19.

Bavuga ko Leta yabatera inkunga binyuze mu kigega cyo kuzahura ubukungu kuko ubucuruzi bwabo bwazahajwe na Covid-19 bakaba bafite n’impungenge ko bwahagarara mu gihe nta gikozwe.

Basaba kandi ko mu nama y’Abaminisiti y’ubutaha bakongera amasaha yo gutaha kuko usibye ku kubura abaguzi n’ibicuruzwa byabo bibora bagahomba amafaranga atari macye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW