Ku Munsi wa Mbere w’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus  imodoka zo mu Ntara zabuze

webmaster webmaster

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021, yanzuye ko ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zigomba gutangira kubahirizwa  kuva ku wa 14 Kamena 2021, abatega imidoka rusange ku munsi wa mbere wo kubahiriza ayo mabwiriza babuze imodoka.

Mu nama y’Abaminisitiri iheruka, harimo umwanzuro uvuga ko “imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare zagenewe gutwara. Abatwara bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.”

Ibi nibyo byatumye  kuri uyu wa Mbere muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo imodoka zitwara abagenzi ziba nke ahanini bitewe n’ubwinshi bw’abatega ndetse n’imodoka ikaba ijyamo 50% by’abari basanzwe .

Hari andi  amakuru Umuseke wamenye  ko abagenzi babaye benshi kubera gutinya ko abatuye mu Mujyi wa Kigali bakongera gushyirwa muri Guma mu Rugo kubera ubwinshi bw’abandura icyorezo cya Coronavirus umunsi ku wundi, abahaba bibagoye bahitamo kwerekeza mu Ntara.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), umwe mu bagenzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yari ategereje imodoka yerekeza mu Karere ka Musanze, yabwiye Umuseke ko nta cyizere afite ko ari bubone imodoka  kuko yari atarabona itike.

Yagize ati ”Nari nerekeje mu Karere ka Musanze ariko ndabona imodoka nayibuze. Imodoka hano zabaye ikibazo kuko ndabona bidasanzwe. Abaturage nibo bagakwiye kwitwararika kugira ngo twirinde Coronavirus kugira ngo n’ingendo zisubire mu buryo busanzwe kuko nitwe kibazo.”

Muhawenimana Bosco na we wari werekeje mu Karere ka Nyanza, yavuze ko  agiye gusubira mu rugo kubera ko abuze imodoka.

Ati “Ndaje batubwira ko amatike yarangiye ndetse ngo imodoka zarangiye. Ubu ndaje ntege nisubirire mu rugo i Remera.”

Usibye kuba abajya mu Ntara bari babuze imodoka n’abajya  mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nabwo wasangaga umurongo ari muremure w’abategereje imodoka.

- Advertisement -

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwaduhaye ubutumwa buri kuri Twitter buvuga ngo.

“RURA iramenyesha abatega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ko bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane cyane kwambara neza agapfukamunwa kandi bagategura neza ingendo zabo kugira ngo hirindwe umuvundo no gutegereze imodoka umwanya munini.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW