Muhanga: Abayobora isoko rishya bagiye kureba uko abacuruza imboga n’imbuto barindwa Izuba

webmaster webmaster

Nyuma y’uko bamwe mu bacururizaga imboga n’imbuto mu igorofa ry’inyuma y’isoko rishya bitotombeye ko izuba ribangiriza ibyo bacuruza, Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na Sosiyete y’ishoramari ya Muhanga, bemeye ko bagiye gushyira ahantu heza kugira ngo bacuruze ntacyo bikanga.

Abacuruza imboga, imbuto n’inyama bavuga ko babangamiwe no gucururiza mu igorofa rya 4.

Hashize hafi ukwezi ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose byimuriwe mu isoko rishya. Abacuruza imboga n’imbuto bashyizwe mu igorofa ya 4 bavuga ko iyo izuba rivuye ryangiza imbuto n’imboga byabo, bigatuma abaguzi banga kuzigura kuko ziba zumye.

Aba bacuruzi bagasaba ko bahabwa ibyumba byo hasi kugira ngo babashe gucuruza badahomba.

Uwumuremyi  Marie Louise umwe muri aba bacuruzi, asaba ko umushoramari wubatse isoko  ko abashyira mu byumba byo hasi cyangwa akagabanya amafaranga y’ubukode kuko na yo ari hejuru.

Yagize ati:”Imboga za dodo, inyanya, intoryi, n’amatunda iyo biraye bucya byumye kubera ko hari ibati ritanga ubushyuye ku kigero cyo hejuru cyane.”

Kanani Aloyis avuga ko  mu nama bakoranye na  Rwiyemezamirimo wubatse isoko, basabye ko abacuruza inyama, imboga n’imbuto bashyirwa mu byumba bibanza barabyemera, gusa avuga ko baje gutungurwa no kubona baburije mu igorofa rihera.

Ati: ”Aho inyama zicururizwa haranyerera kuko harimo amakaro twifuza ko batworohereza.”

Uyu mucuruzi avuga ko bashyizwe aho bifuza hatabangamiye ibucuruzwa byabo, nta kibazo kinini bagira cy’amafaranga y’ubukode batanga kuko bazi neza ko iyi  nyubako yuzuye itwaye amafanga menshi, bene yo bagomba kugaruza.

Kanani yanavuze ko imbogamizi zindi zibangamiye abacuruza imboga n’imbuto hiyongeraho abacuruzi ba marathon kuko batangira abaguzi bashaka kubagana bakababwira ko imboga n’imbuto byabo biri ahantu haruhije kugera.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete y’ishoramari ya Muhanga (MIG) Kimonyo Juvénal avuga ko basuzumye basanga abo bacuruzi bagomba kwimurirwa mu bice byo  hasi akavuga ko bagiye kububakira indi nyubako mu mbuga y’iyi nyubako.

Yagize ati: ”Twabanje gutekereza ko twabashyiriraho ibyuma bizana ubukonje hejuru mu igorofa bakoreramo, ariko dusanga icyiza ari uko bubakirwa indi nzu mu mbuga ni cyo tugiye gukora.”

Kimonyo yavuze ko ibiganiro bigamije kunoza ibi bitekerezo bigeze kure, ndetse ko bizatanga ibisubizo byiza kuri aba bacuruzi kuko inzobere zaryubatse ari bo bahawe kunoza iki gikorwa mu buryo bw’umwihariko.

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete y’ishoramari ya Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko bagiye kubakira aba bacuruzi indi nyubako mu mbuga imbere y’iyi nyubako.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko  abacuruzi bagombye kubanza kwishimira ko Muhanga ifite isoko rijyanye n’igihe.

Kayitare akavuga ko  kuba ryaruzuye rikwiriye gukorerwamo n’abo ryubakiwe gusa hagakemurwa ibibazo bibangamiye bamwe muri bo.

Ati: ”Ibyifuzo batugejejeho twarabyakiriye, kandi twebwe nk’Akarere duhagarariye inyungu z’abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko babasuye,  babatega n’amatwi avuga  ko bagjye kwimuka. Abacuruzi barenga ibihumbi 2 nibo bimuriwe mu isoko rishya rya Muhanga bavanywe mu rishaje rya Leta.

Ubuyobozi bwa MIG n’ubw’Akarere ka Muhanga bwanavuze ko buzasuzuma bimwe mu biciro abacuruzi bavuga ko biri hejuru hakagenderwa kubyo bazaba bumvikanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bahagarariye inyungu z’abaturage akavuga ko bagomba kwimurirwa aho bifuza.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.