Nyagatare: Abagore bakora ubucuruzi ntibasobanukiwe iby’ikigega kizahura abagizweho ingaruka na Covid-19

Abagore bakora ubucuruzi butandukanye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batarasobanukirwa byimbitse imikorere y’Ikigega Nzahurabuhungu (ERF) cyashyizweho hagamijwe guhangana n’ihungabana ry’Ubukungu ryatewe na Covid-19.

Aba bagore bavuga ko batarasobanukirwa iby’inguzanyo itangwa n’iki kigega.

Ni Ikigega cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu gufasha bizinesi (business) zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, aho abantu bagana ibigo by’imari bakorana na byo bagahabwa inguzanyo.

Iyo nguzanyo ihabwa umuntu binyuze muri Banki cyangwa ikindi kigo cy’imari asanzwe akorana na cyo, akigezaho umushinga we, basanga ukwiye guhabwa inguzanyo akayihabwa, ikazishyurwa ku nyungu ya 8%.

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi butandukanye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko usibye kumva icyo kigega kuri Radiyo batazi imikorere yacyo n’uko babasha kwaka inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na Covid-19.

Uwitwa Umutoni Therese avuga ko akunda kumva iby’iki Kigega ariko mu by’ukuri atazi neza uko gikora n’uko yacyisunga.

Yagize ati “Kubyumva ndabyumva, bijya bitambuka kuri radiyo ariko kugeza ubu sindamenya ngo bikorwa gute ? Ayo mafaranga atangwa na nde? Urumva menye uko gikora byamfasha mu bucuruzi bwanjye.”

Uwimana Jeanne ukora ubucuruzi bw’imboga mu isoko rya Nyagatare we atangaza ko bitewe n’uko yumva icyo kigega, gishobora kuba gikorana n’abantu bafite bizinesi zo hejuru.

Ati  “Ubu se nanjye ucuruza imboga icyo kigega kirandeba ? Mba numva rwose ari amafaranga yo kuzahura bizinesi zikomeye ariko nimba nanjye bampa ayo mafaranga ngiye kubikurikirana mbimenye neza.”

Umwe mu bakora ubucuruzi bwa Restaurant, yabwiye UMUSEKE, ko ajya yumva ngo hari amafaranga atangwa ariko ataramenya neza uko yakwa ko agiye kwegera Banki akorana na yo akayisobanuza maze akaba yabona inguzanyo akagura ubucuruzi bwe.

- Advertisement -

Uhagarariye Abikorera ku giti cyabo mu Karere ka Nyagatare, Bwana Gasana Charles aganira na UMUSEKE, yavuze ko bakora ubukangurambaga ku bikorera kugira ngo bakorane n’iki Kigega.

Yagize ati “Tugerageza kwegera abikorera aho bari hose kugira ngo bakorane n’iki kigega kuko aya mafaranga ari ayabo bagomba kuyakoresha bizinesi.”

Bwana Gasana Charles uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyagatare

Avuga ko mu gutanga aya mafaranga hatabaho gukumirwa bishingiye ku gitsina runaka, ko umuntu yegera Banki cyangwa Ikigo cy’imari akorana na cyo akuzuza ibisabwa maze agahabwa iyi nguzanyo yishyurwa ku nyungu iri hasi.

Ati “Kugira ngo umucuruzi ahabwe inguzanyo y’iki kigega ni uko aba yari asanzwe acuruza mbere ya Covid-19 kandi yitwara neza. Hari rero abaza ntibabashe kugaragaza ko bishyura ipatante, abafite ibirarane by’inguzanyo bafashe muri banki mbere batishyura neza ndetse n’abagaragaza imishinga myiza ariko ugasanga mbere ya Covid-19 bataracuruzaga, abo ikigega ntikibaguriza.”

Yongeraho ko hari abandi banga kujya kwaka inguzanyo muri icyo kigega kuko babona n’ubu isoko rigicumbagira, ko abakiriya babonaga mbere bagabanutse cyane bityo bakifata.

Abagore bakanguirwa guhuza imbaraga no gushyiraho amakoperative, bakizigamira, bakagana ibigo by’imari n’Ikigega gitanga ingwate cya BDF kugira ngo bagure imishinga yabo, bakore ubucuruzi n’indi mirimo ibabyarira inyungu.

Abasesengura iby’ubukungu basanga n’ubwo ibi bigoye ngo Leta ikwiye kwegera abaturage biganjemo igitsina gore n’urubyiruko kuko ari bo bagaragara cyane mu bucuruzi butandukanye bitabaye ibyo ikigega nzahura bukungu ngo gishobora kudatanga umusaruro witezwe.

Abacururiza mw’isoko rya Nyagatare bavuga ko Covid-19 yahombeje bizinesi zabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Nyagatare #ERF #BNR #MINCOM #Nyagatare