Ibitaro bya Bushenge biri mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge bivuga ko umuriro wadutse ahatwikirwa imyanda ndetse wangiza imashini ikoreshwa, ariko ku bufatanye na Polisi babashije kuzimya inkongi.
Ubuyobozi bw’ibi Bitaro burahumuriza abaturage ko inkongi yafashe imashini itwika imyabda kandi ko ku bufatanye na Police y’Igihugu inkongi yajimijwe.
Ubuyobozi buvuga ko nta muntu wagize icyo atwarwa n’iriya nkongi.
Icyateye inkongi ntabwo kiranenyekana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruracyakora iperereza ku cyayiteye.
Doctor Niyonkuru Thierry ufite umwanya wa Clinical Director w’Ibitaro bya Bushenge, yabwiye Umuseke ati “Ntabwo ari Ibitaro byose, ni ahatwikirwa imyabda imashini yaho yangiritse, nta muntu wahiriyemo ntabwo turamenya imbarutso y’iyo nkongi, RIB iracyakora iperereza ku cyayiteye.”
Yabwiye Umuseke ko bahumuriza abaturage kuko ku bufatanye na Police ishami rishinzwe kuzimya umuriro (Fire brigade) inkongi yajimijwe.
Imashini yangiritse ifite agaciro gasaga miliyoni 50frw.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
MUHIRE Donatien
Umuseke. Rwa/i Nyamasheke.