OIPPA isaba Abanyarwanda kumva ko abafite ubumuga bw’uruhu bashoboye

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) kuri iki Cyumweru wasabye Abanyarwanda kumva ko bashoboye bityo ko bakwiye guhabwa akazi nk’abandi.

Hakizimana Nicodeme, umuyobozi w’umuryango OIPPA

Abagize umuryango (Organisation for integration and promotion of people with albinism, OIPPA) bavuga ko bize bibagoye, babayeho bibagoye ariko bafuza guharura imihanda kugira ngo barumuna babo bafite ubumuga bazakurira ahantu heza, nibura mu minsi iri imbere bazabone abafite ubumuga ari ba Mayor, ari ba Gitifu b’Imirenge, ari ba Dogiteri bayobora Ibitaro n’ibindi.

Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi w’umuryango OIPPA yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kubona ko abafite ubumuga babeshejweho n’amahirwe, aho usanga mu kazi bakora  abantu bose baba bagaragaje ko babagiriye impuhwe.

Ati “Turifuza kubwira Abanyarwanda bose ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ashoboye. Ari mu kazi k’ubuzima kuko ashoboye wa mwuga, imirimo yose dukora abantu be kutubonamo muri ya ndorerwamo yo gukora ku bw’impuwhe batugiriye ahubwo baduhe imirimo kuko twifitemo ubushobozi.

Hakizimana Nicodeme yakomeje avuga ko umuntu ufite ubumuga yaba Umuyobozi w’Akarere kandi atagiriwe impuhwe ahubwo kubera ko abishoboye.

Ati “Amahirwe ni meza ariko iyo ubeshejweho n’amahirwe hari ubwo uwaguhaga amahirwe afunga kugira ngo azarebe uko bizakugendekera.”

Hakizimana Nicodeme avuga ko mu gihe yigishaga muri Kaminuza abantu benshi bamubwiraga ko abanyeshuri agiye kwigisha bazamuhunga, ariko avuga ko kuko abenyeshuri bamukurikiraga kubera ubumenyi yari afite ibyo byatumye abanyeshuri bakunda amasomo ye.

Ati “Abanyeshuri bakundaga amasomo nabigishaga batitaye ku bumuga mfite. Nagiye mbabwira ko kwiga cyane ari byo bituma ugera ku buzima bwiza hanyuma gushishikara, ibyo bituma tujyana mu masomo kandi bagatsinda ibizamini.”

Nicodeme avuga ko yagiye gusezera mu kazi yakoragamo abanyeshuri bababaye ndetse n’ubuyobozi burababara kubera ko yari umwarimu mwiza.

- Advertisement -

Umuryango OIPPA watangiranye ubusa ariko ubu bafite miliyoni  60Frw hafi  bacunga mu ngengo y’imari yabo ya buri mwaka.

Hakizimana Nicodeme avuga ko ibyo bamaze kugeraho bitatewe n’amahirwe ahubwo ko bakoze cyane.

Ati “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugeza igihe abanu bafite ubumuga bw’uruhu inzitizi bafite zizavaho kandi bakabaho bishimye. Turashaka gusaba Minisiteri y’Ubuzima byibuze bajye babapima kanseri y’uruhu inshuro ebyiri ku mwaka ndetse abasanganwe ibibazo bavuzwe.”

Insanganyamatsiko y’uyumwaka yagiraga iti “Imbaraga ziturimo ziruta amahirwe”

Umuryango OIPPA washinzwe na Hakizimana Nicodeme watangiranye abanyamuryango 15 ariko ubu bamaze kugera 238, bakorera mu Turere turindwi (Musanze, Rutsiro, Kayonza, Nyamasheke, Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge)

Kugeza ubu abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagera ku 1308 mu gihugu hose, ariko abo OIPPA ibasha gufasha bagera kuri 238 kubera ubushobozi buke.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Hakizimana Nicodeme ari na we umuyobozi asaba abantu bose kumva ko abafite ubumuga bw’uruhu bashoboye
Akarabokimana Patrick yaririmbanye na Clarisse Karasira

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW