Perezida Tshisekedi yageze i Beni, agace kashegeshwe n’ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba za ADF

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021 ku isaha y’isaa 17h00 yari ageze i Beni yajyanwe no guhumuriza abaturage bamaze igihe bugarijwe n’ibitero by’inyeshyamba.

Tshisekedi yageze i Beni mu ndege nto itwara abagenzi

Hari abaturage bategereje Perezida ku kibuga cy’indege cya Mavivi mu Mujyi wa Beni, aho yagiye guhumuriza abaturage baho no kwereka ingabo za Congo, FARDC ko ashyigikiye akazi yazitumyemo ko gutsinsura inyeshyamba.

Urubuga rwa Internet wab-infos ruvuga ko mu byajyanye Perezida mu Mujyi wa Beni ari ukwihera amaso uko ibintu byadogereye kubera inyeshyamba za ADF zirwanira muri kariya gace kabaye urubuga rw’ubwicanyi n’andi mabi ahakorerwa.

Mu byamujyanye kandi ni ukuganira n’ingabo ku bikorwa byagisirikare byiswe Sokola bigamije komora inyeshyamba mu Burasirazuba bwa DR.Congo.

Kuri uyu wa Gatatu kandi Perezida Antoine Felix Tshisekedi arerekeza ahitwa Kasindi, muri Km 75 mu Majyepfu y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni aho azahurira na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bagatangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda Kasindi-Beni uzanagera i Goma.

Uganda na DR.Congo byagiranye amasezerano yo kuzahura ubukungu binyuze mu bufatanye mu kubaka ibikorwa remezo byabyarira inyungu ibihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu arahura na Perezida Museveni

Johnson NDEKEZI /UMUSEKE.RW

- Advertisement -