Umunyapolitiki wigenga Philippe Mpayimana kuri uyu wa Kane yahaye ikiganiro Abanyamakuru i Kigali, avuga ko yiyamye bamwe mu banyepolitiki barimo na Ingabire Victoire bakora politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu.
Muri icyo kiganiro, Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo mu mwaka wa 2017 yavuze ko yiyama abanyapolitiki bakorera mu mahanga no mu Rwanda mu buryo yita ko “bugamije gushimisha ba Mpatsibihugu”.
Mu bo yatunze urutoki harimo Mme Victoire Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda.
Philippe Mpayimana avuga ko ashyize imbere politiki y’amahoro no gukunda igihugu kandi bigakorerwa imbere mu gihugu.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo abanyepolitiki dukorera mu Rwanda dukwiye kwiha agaciro kugira ngo abiyita abanyepolitiki bari mu mahanga kugira ngo mu by’ukuri bumve ko mu muahanga ntituhabereye gukora politiki. Ndi urugero rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga ariko na babwira ko hari icyo bita guterura ibikarito, hari abaterura ibikarito, hari abaterura abarwayi hari abafite utuzi twiza cyane muri computer services, ariko kuba mu mahanga tuba twaragiye guhaha, ku muntu uba mu mahanga imwe mu mirimo itemewe ni ugukora politiki no gukora igisirikare.”
Ku banyepolitiki bari imber emu gihugu, Philippe Mpayimana yiyamye Mme Ingabire Victoire ndetse na Me Bernard Ntaganda abashinja gukora politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu.
Ati “Inkuru mperutse gusoma, umunyepolitiki Ingabire Victoire ati “ya nama ihuza ibihugu ya bivuga Icyongereza yari kubera mu Rwanda, ati ‘nishaka ntizigere iba kubera ko nta burenganzira bagira ibiki n’ibiki’…umunyepolitiki n’iyo yaba aba muri opposition ibyo ntibiba bikureba, jye mpamya ko umurongo wo gukora politiki ku Banyarwanda biyita opposition watakaye ni yo mpamvu nubwo nigenga niyemeje kuba inkingi ya opposition.”
Mme Ingabire Victoire yabwiye Ijwi rya America dukesha iyi nkuru ko akina politiki iri mu nyungu z’abaturage no mu nyungu z’igihugu.
Ati “Ntabwo mpatsibihu arara adasinziriye kubera ko umuturage wo mu Rwanda afite ikibazo cy’ireme ry’uburezi umwana we ahabwa ridafatika, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko hari Abanyarwanda ubukene bugejeje kure badashobora kurya, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko abatavuga rumwe na Leta badafite uruvugiro ruhagije.”
- Advertisement -
Ingabire Victoire yasabye Mpayimana ko niba ari umunyepolitiki w’ukuri asoma amategeko igihugu kigenderaho, akumva Itegeko Nshinga icyo rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gukora politiki.
Ati “Nace bugufi duharanire kubaka igihugu kigendera ku mategeko, yumve ko atari hejuru y’amategeko, ukurikije ibyo akora ni nk’aho yagiye hejuru y’amategeko. Ubundi se Mpayimana ni iki ku buryo yumva ko abwira Ingabire, ntacyo ari cyo, ni Umunyarwanda, ni umuturage w’Umunyarwanda nka Njye, nta burenganzira afite bwo kumbwira ngo Ingabire ari gukora ibi cyangwa arakora ibi. Icya kabiri mubwira ni ukumva ko politiki nshyize imbere ni iyo guharanira inyungu z’umuturage ntabwo ari ibyo gushyira mu gifu cyange.”
Mpayimana Philipe yanasabye Abanyamakuru bakorera kuri YouTube kwirinda gukora ibiri mu nyungu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, batuka Perezida wa Repubulika, ndetse avuga ko bamwe bashinze imbuga za YouTube bafashijwe n’abatavuga rumwe na Leta.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: VOA
UMUSEKE.RW