Rayon Sports irazira iki? Gutsindwa na APR FC birasanzwe? Izigaranzura? – ISESENGURA

APR FC imaze igihe itsinda Ikipe ya Rayon Sports mu buryo bworoheje, ku wa 16 Kamena 2021 ni undi mukino APR FC yatsinzemo mukeba 1-0. Rayon Sports yavuye mu makipe arwanira igikombe, nta na hamwe izasohokera u Rwanda. Sam Karenzi Umunyamakuru wa Radio 10 arasesengura umukino uheruka n’icyo Rayon Sports ikeneye ubu.

Igitego cya Ishimwe Anicet ku munota wa 89 cyababaje Rayon Sports binarangira gutyo 1-0

Sam Karenzi mu busesenguzi bwe avuga ko Rayon Sports ipfira mu buyobozi, no kugira abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports.

Ku mukino wo ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Karenzi avuga ko APR FC itari ku rwego rwayo rwo hejuru.

Ati “APR FC yakinnye nabi ariko Rayon Sports ntiri ku rwego rwo kubyaza amahirwe ibihe bibi APR FC irimo (meformes) ngo iyibyaze umusaruro. Urumva rero kuba APR Fc yaramutse nabi ugereranyije n’uko yakinnye indi mikino, ntabwo Rayon Sports yabibyaje umusaruro.”

Ariko haba hari ibintu byinshi birimo ubushobozi, ibigomba gushyigikira umukinnyi (motivation), ikipe ntabwo ibayeho neza ku rwego rwa Rayon, hakazamo abakinnyi batari ku rwego rw’ikipe. Skol ntabwo yakemura ibintu 100% yunganira abandi.”

Karenzi avuga ko Umutoza Guy Bukasa atari we ikibazo kiriho kuko ngo ni umutoza mwiza, ahubwo ngo ibibazo bya Rayons Sports hazamo ubushobozi bw’abakinnyi, komite ya  Rayon, ikipe ubona yarasubiye inyuma.

 

Kwigaranzura APR FC birashoboka?

Mu kiganiro Sam Karenzi yahaye UMUSEKE agira ati “Birashoboka mu gihe ubutaha yaba yaguze abakinnyi bari ku rwego rwiza, bagashaka umutoza mwiza, bagashaka amafaranga ikipe igashyigikirwa, byakunda ko  yakwigaranzura APR FC.”

- Advertisement -

 

Perezida w’abafana ba Rayon Sports na we twamubajije aho ikipe ye ipfira

Muhawenimana Claude  avuga ko umukino wo ku wa Gatatu Rayon Sports yari yateguye neza, itegura ibintu neza.

Ati “Ntabwo ndibuvuge nk’abafana ngo “Batwibye”ariko buri gihe tuzira imisifurire, abasifuzi batabikora kinyamwuga. Abantu bica umukino ugahinduka ubusa. Nkubu Rayon Sports yari yateguye byari byiza, APR itsinda igitego cyiza turacyemera ariko ababonye umukino bose babonye ko uwitwa Abdul (umusifuzi) yarenganyije Rayon Sports ku buryo bugaragara, abakinnyi ba APR bakoze amakosa yirinze gutanga amakarita, hari ibintu byinshi yagiye yirengagiza ariko ababonye umukino babisesenguye.”

Muhawenimana Claude avuga ko Rayon Sports irenganywa (ikaswa ) nyuma y’ikibuga mbere y’uko umupira utangira. Ibyo kandi ngo bimaze imyaka, ati “Cyane cyane iyo tugiye gukina na APR FC duhatanira igikombe bitubaho, bikamera nkaho hari umuntu uhise uza utaherukaga ariko ufite amateka yandi. Umupira w’uyu munsi wari uteguye neza, na APR yari yiteguye kuko icyashobokaga cyari ukunganya.”

 

Abafana ba Rayons Sports bayiri inyuma, bari bemereye abakinnyi agahimbazamusyi

Muhawenimana Claude avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bashyigikiwe, bahabwa agahimbaza musyi mbere y’umukino na nyuma yawo uko bagiye ku mukino kubera gushyigikirwa n’abafana.

Ati “N’uyu munsi hari ibyo bari babasezeranyije. Mbere na mbere nabanza gushimira abafana ba Rayon Sports. Hari ibibazo byinshi byacu twagiye ducamo, ibyo byose byatumye hazamo kugura abakinnyi mu buryo tutari twiteguye neza kuko twagiye tugira abakinnyi bakomeye n’aboroshye ugasanga ibintu biravanze.

Icyo tubwira abafana uyu munsi ni uko ikipe ihari, hagiye kongerwamo ingufu, hanyuma Rayon Sports y’uyu mwaka igatangirana izindi ngufu. Ariko tumaze kubona abakinnyi dufite urwego rwabo, tukabashimira y’uko bitwaye neza. Icyizere ni uko Rayon Spotrts ifite ikipe kandi ikeneye amaraso mashya make kugira ngo ikipe ikomere.”

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim abafana ba Rayon Sports ntibemeranya n’ibyemezo yafashe ku mukino uheruka

 

FERWAFA n’abandi bayobora imikino arabaha ubutumwa

Perezida w’abafana ba Rayon Sports avuga ko iyi kipe mu Rwanda uruhare rwayo rudakwiye kwirengagizwa, asaba ko mu misifurire bajya bareba abantu b’inyangamugayo.

Ati “Kuko sibwo bwa mbere akoze biriya bintu byo kugaragaza ko atari mu ruhande rwiza rw’umupira agasifura ibintu bidasobanutse. Hari abasifuzi mpuzamahanga bakora ibintu bizima.”

Avuga ko Rayon Sports ikoresha ingengo y’imari ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda irenga kubera iterambere rya siporo, akavuga ko ako gaciro kadakwiye kwirengagizwa.

Mu zindi mpamvu Muhawenimana Claude avuga zatumye Rayon Sports ititwara neza, ngo harimo ibintu biba utabiteganyije, nko kubura Umunyezamu Olivier Kwizera, “tutabiteganyaga, ntabwo byaduturutseho kandi nta nubwo byaturutse ku Mavubi. Indi mpamvu ni uburyo ikipe yiyubaka, bashyizemo amaraso make. Twagize ibyago tuvunikisha Kevin (Muhire) no mu kibuga hari imvune kandi na zo zatumye tutitwara neza, ariko bigararagara ko twagize amahirwe make na byo twabishyira mu byatumye tutitwara neza nk’uko twabishakaga.”

Aya makipe amaze guhura inshuro 92 kuva mu mwaka wa 1995. APR FC imaze mu mikino ya Shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa imaze gutsinda imikino 40 habazwe n’uyu uheruka, naho Rayon Sports yatsinze imikino 29 mu gihe banganyije inshuro 23. APR FC yatsinzemo ibitego 249 naho Rayon Sports yinjiza ibitego 120.

APR FC yaherukaga gutsinda umukino wa Shampiyona ikina na Rayon Sports mu Ukuboza 2019, icyo gihe byarangiye ari 2-0.

Nyuma y’umukino wo ku wa Gatatu, umutoza Guy Bukasa yareguye haba hashyizweho Kayiranga Jean Baptiste ngo atoze imikino isigaye.

Abazi iby’umupira bemeza ko Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwiza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond & HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

#Rwanda #APRFC #RayonSports #FERWAFA #Urukiko Radio10