Ruhango: Umwaka w’ingengo y’imali ushoje abafatanyabikorwa bayitanzemo miliyari 2.6Frw

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ingengo y’Imali ingana yari yatanzwe na Leta yunganiwe na miliyari 2.6Frw yatanzwe n’abafatanyabikorwa, menshi muri yo yashyizwe mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Akarere ka Ruhango

 

Ibi Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwabivuze kuri uyu wa gatatu taliki 30 Kamena 2021 mu kiganiro n’Itangazamakuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko ubusanzwe umwaka w’ingengo y’Imali bawusozaga bakora imurikabikorwa  (Open day) aho bagaragarizaga abaturage ibyagezweho n’impinduka byagize ku muturage.

Rusiribana avuga ko miliyari 19Frw Akarere kashyize mu nkingi 3 zizamura Imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere by’abaturage, izi miliyari zunganiwe  n’izindi miliyari 2,6Frw zatanzwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Yagize ati : ”Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ni runini, twari dusanzwe dukora imurikabikorwa  umunsi umwe mu mwaka, kandi twifashishije iteka rya Minisitiri w’Intebe kugira ngo twereke abaturage ibyo twagezeho kandi bigamije gukorera mu mucyo.”

Uyu Muyobozi yavuze ko muri izo miliyari 2,6Frw abafatanyabikorwa batanze, yashowe mu kubaka ibyumba by’amashuri, ubwiherero, kwishyurira mutuweli abatishoboye, kubaha amazi no kuboroza amatungo maremare n’amagufi.

Umwe mu bagize Komite y’ihuriro rw’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Ruhango, akaba n’umubitsi Mukamutali Monique, yabwiye UMUSEKE ko ikibashimisha kurushaho ari amafaranga bashoye mu kwegereza abaturage umuyoboro  w’amazi meza mu Murenge wa Mwendo.

Yagize ati: ”Miliyari 2,6Frw abafatanyabikorwa batanze, arenga miliyari n’igice yashyizwe mu nkingi y’imibereho myiza, asigaye ashyirwa mu Iterambere ry’Ubukungu no mu Miyoborere.”

- Advertisement -

Mukamutali avuga ko umuyoboro w’amazi bashoyemo amafaranga menshi, watumye hubakwa amavomo 30 muri uyu Murenge utari ufite amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko uyu mwaka w’ingengo y’Imali ushoje, abaturage bafite umusaruro kuko benshi batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubuyobozi buvuga ko mu bindi bishimira harimo inzu 114 bubakiye abatari bafite amacumbi, basana inzu zasenywe n’ibiza zirenga 600.

Cyakora akavuga ko hakiri abarenga 200 batarayabona bazubakirwa umwaka utaha wa 2022, nk’uko Rusiribana abivuga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.