Rusizi: Inyigo yo kwagura Urwibutso rwa Nyarushishi yageze ku musozo

Nyuma y’aho abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyarushishi basabye Akarere ka Rusizi ku rwagura, ubuyobozi bwatangaje ko inyigo yo kurwagura yageze ku musozo ko imirimo yo kubikora itazatinda kugira ngo imibiri yose iboneka ibashe gushyingurwa neza.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 16 isanga

Ni nyuma y’igihe Akarere ka Rusizi kavuga ko hagishakishwa amikoro yo kwagura uru rwibutso rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Jenoside yakorewe  Abatutsi igihagarikwa haciye igihe kinini imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu buryo budahesheje icyubahiro aho nyuma yaje kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyarushishi ruruhukiyemo iyo mibiri.

Abarokokeye ku musozi wa Nyarushishi wubatsweho uru rwibutso bavuga ko ubitse amateka batazibagirwa, harimo kuba abahiciwe barabanje kubabazwa bikomeye.

Gatete Thacie ati “Kwica Abatutsi hano byabanzirizwaga no gushukwashukwa bakagezwa aho bagombaga kwicirwa.”

Perezida w’umuryango IBUKA mu Karere ka Rusizi, Laurent Ndagijimana avuga ko kubakwa kwa ruriya rwibutso ari ibyo kwishimira kuko runahuza amateka menshi, icyakora agasaba ko imirimo yo kurwagura yakwihutishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko inyigo yo kuvugurura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi yarangiye, ubu hagishakishwa ubushobozi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, hanashyinguwe imibiri 16 yabonetse mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rusizi.

Urwibutso rwa Nyarushishi rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 8498.

- Advertisement -
I Nyarushishi ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #IBUKA #Rusizi #Nyarushishi #CNLG #MINALOC #Jenoside