Rwamagana: IPRC Gishari yaremeye utishoboye warokotse Jenoside

webmaster webmaster

Umuturage witwa Munyaneza Claude warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atuye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, arashima ubuyobozi bwa IPRC Gishali bwamufashije gusana inzu, akaba yaranorojwe inka.

Uretse gusana inzu ya Munyaneza Claude banamuhaye ibikoresho

Uyu muturage warokokeye muri uyu murenge wa Gishari, abana n’umugore ndetse n’umwana muto.

Avuga ko yari abayeho nabi kuko inzu yabagamo itari meze neza. Ashima IPRC Gishali yamufashije kuvugurura iyi nzu, ndetse akaba yaranorojwe inka ya kijyambere mu rwego rwo kumugeza ku iterambere hamwe n’umuryango we.

Yagize ati: “Nari mbayeho mu buzima budashimishije, ariko ubu ngubu ubuzima bugiye guhinduka nishimiye kuba ishuri nkiri ngiri rintekerezaho rikamfasha, ni iby’agaciro gakomeye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa IPRC Gishari buvuga ko iyi gahunda yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iba buri mwaka, bikaba ari mu rwego rwo kugira aho babavana kandi bakarushaho gutera imbere nk’uko bisobanurwa na Kayitsinga Jean Marie Vianney akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo rusange muri IPRC Gishari.

Yagize ati: “Buri gihe igihe cyo kwibuka cy’iminsi ijana, IPRC Gishari muri gahunda zayo zirimo gufasha utishoboye wacitse ku icumu, duteganya ko tumwubakira dukoresheje ubushobozi dufite, ariko cyane cyane abakozi ba IPRC Gishari ubuyobozi, nk’uko mwabibonye hari byinshi twatanze bigendanye n’iby’ibanze mu buzima birimo n’iriya nka, ni umusanzu uba waratanzwe n’abakozi ba IPRC Gishari kandi tubikora buri mwaka.”

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu Karere ka Rwamagana, nabwo bushima iki gikorwa IPRC Gishari yakoze, kuko ngo bigaragaza umutima wa kimuntu ugaragarizwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musabyeyezu Dative, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana yagize ati: “Iki gikorwa cyiza IPRC Gishari yakoze basanzwe banakora buri mwaka, ni igikorwa cy’ubumuntu, jye ntekereza cyane ko yego baba batanze ubushobozi ku wo baremeye, ariko cyane cyane umutima w’urukundo baba babikoranye, ni wo ugenda ukubaka umutima w’uriya muntu uba wahawe buriya bufasha.”

Yaba inzu yavuguruwe ituyemo uyu muryango ndetse n’inka worojwe n’ibindi bikoresho wahawe, birakabakaba miliyoni 3Frw, yavuye mu bushobozi bw’ubuyobozi bwa IPRC Gishari ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Munyaneza Claude n’umuryango we bashimira ababafashije

Abdul NYIRIMANA /UMUSEKE i Ngoma.