Tanzania: Yaciye amarenga ko igiye kwinjira mu bihugu bikoresha  Bitcoin

Perezida wa Tanzania, Mme Samia Suluhu Hassan, yasabye Banki Nkuru ya Tanzania gutangira kwitegura uburyo ifaranga ry’ikorabuhanga rizwi nka Bitcoin ryakwifashishwa mu kwishyurana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bitcoin ni ifaranga ritaragira urigenzura benshi batinya ko ritakaza agaciro vuba bitewe n’uko rikenewe

Ibi Perezida Suluhu yabisabye Banki  ya Tanzania ku Cyumweru, abasaba kuba maso cyane mu gihe bazaba batangiye kurikoresha ndetse no mu gihe inyungu zizagenda ziyongera.

Yagize ati “Ndabizi ko ibihugu byinshi ku Isi bitaremera gukoresha amafaranga anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndahamagarira Banki ya Tanzania gutangira kwitegura  guhanga amaso iri terambere.”

Ashimangira ibi yavuze ko atifuza kubona abaturage batangiye kuyakoresha mu buryo butazwi.

Ati “Ntabwo dushaka gufatwa tutabizi cyangwa nyuma tuzumve ngo abaturage bacu batangiye gukoresha aya mafaranga.”

Perezida Saluhu abivuze nyuma y’aho El Salvadror ibaye igihugu cya mbere cyemeje ko ifaranga ry’ikoranabuhanga rya bitcoin, rikoreshwa mu kwishyurana mu buryo bwemewe n’amategeko, rikiyongera ku idolari rya Amerika risanzwe rikoreshwa muri icyo gihugu.

Perizida wa El Salvador Nayib Bukele, yavuze ko ikoreshwa ry’aya mafaranga rizateza imbere ubukungu bw’Igihugu ndetse abantu bakungukiramo imirimo.

El Salvador yemeje ko bitcoin ikoreshwa mu kwishyura ibintu byose kuva ku misoro kugera ku kugura ubutaka ndetse no kwishyura muri restaurant, icyakora ibiciro by’igurana rya bitcoin n’andi mafaranga bizajya bigenwa n’isoko, ntabwo ari Banki Nkuru y’Igihugu izabigena nk’uko bigenda ku yandi mafaranga.

Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye, rikagira umwihariko w’uko ritagenzurwa n’urwego runaka, ahubwo agaciro karyo kagaterwa n’uburyo rikenewe ku isoko.

- Advertisement -

Gusa hari abanenga imikorere y’iri faranga ahanini bitewe n’uburyo rikunze gutakaza agaciro bya hato na hato.

Urugero  kuri ubu iri  bitcoin 1 iragura  ibihumbi 39$, nyamara mu mezi macye ashize, agaciro kayo karazamutse kagera ku bihumbi 65$, ibi bigatera impungenge ku bashoramari badashobora kwizera ubudahangarwa bw’iri faranga ku buryo ryabikwamo ubwizigame bwabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Samia Suluhu yasabye Bank Nkuru kwitegura kugira ngo iri faranga ritazatungurana

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW