USA: Inzira y’urukundo rwa Raj na Nicky bashinze Brand ya ‘NIRA’ – Amafoto

Gukundana ni ibintu byahozeho kandi bizanahoraho igihe cyose umuntu azaba agituye mu isi, mbese urukundo ni uruzabana n’abantu.

Urukundo rwa Raj na Nicky ni amateka adasanzwe

Gusa hari inkundo ziba zihariye mu bantu bamwe na bamwe bigatuma basiga amateka avugwa igihe kirekire n’ubwo amwe n’amwe akemangwa bitewe n’uko hari abatayemeranyaho cyangwa se bakayumva nk’ibitekerezo.

Abanyarwanda Raj Mukunzi Jules  na Mugisha Nicky ni bamwe mu bantu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera umunyenga w’urukundo babanamo, bombi batuye muri USA muri Leta ya Michigan.

Aba bombi urukundo rwababereye umunezero ku buryo byatumye bakora Brand yitwa ‘NIKO’ bifuza ko izamenyekana cyane ku isi.

Raj Mukunzi amaze imyaka isaga 6 muri Amerika mu gihe Mugisha Nicky amazeyo imyaka isaga 4, Raj avuga ko ahura na Nicky bwa mbere yari afite imyaka 16.

Raj ati “Nicky mubona bwa mbere yari akiri muto ku myaka 16, nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza unafite ikinyabupfura, kuva ubwo niyemeje kuzajya mureba kenshi kugera mutsindiye.”

Raj Mukunzi ni umuyobozi w’urubyiruko rw’Abadivandisite b’umunsi wa karindwi b’Abanyarwanda n’Abarundi muri Amerika, we na  Nicky bahuriye muri Amerika.

Raj avuga ko mukuru wa Nicky witwa Mutesi bari basanzwe baziranye, biri mu byamufashije kwiyumvamo cyane iki kizungerezi.

- Advertisement -

Nk’umusore wese utangira gutereta, Raj avuga ko byamugoye cyane kugira ngo Nicky amwemerere ko bakundana kuko bagihura yari akiri muto mu myaka ariko ku isura ubona ari inkumi itangaje (yaravumbutse).

“ Narimfite imyaka 20 mu gihe we yari afite 16, yarabyanze ambwira ko akiri muto gusa agize 17 byaje gucamo hari muri 2017”.

Mu gukundana kwabo babanje kubigira ibanga rikomeye gusa muri 2019 baje kwerura iby’urukundo rwabo maze n’ababyeyi babiha umugisha.

Ku wa 7 Ugushyingo 2020 wabaye umunsi udasnzwe mu buzima bwa bombi kuko mu birori bidasanzwe byari byatumiwemo inshuti zabo za habi, Raj yatunguye Nicky maze amusaba ko yakwemera kuzamubera umugore nawe nta kuzuyaza yahise agira ati “Ndabyemeye”

Mubirori bidasanzwe Raj yatunguye Nicky amwambika impeta y’urukundo

Raj avuga ko urukundo rwabo ashaka ko ruzubaka amateka adasanzwe aho ubu batangiye gukora Brand y’imyambaro yabo bise ”NIRA” iri mu busobanuro bw’amazina yabo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj”

Bombi bashaka ko “NIRA” imenyekana kurwego rw’isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.

Abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubita Romeo na Juliet b’iki gihe kuko hirya no hino inkuru z’urukundo rwabo rufatwa nk’icyitegererezo.

Batangaza ko bifuza ko ibyamamare hirya no hino ku isi byayoboka “NIRA” ndetse n’inzira y’urukundo rwabo ikagira abo ifashe cyane urubyiruko.

Brand ya NIRA bifuza ko igera ku isi hose.
‘NIRA’ Nicky na Raj, Aho bagiye ntibasigana

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW