Yatsindiye ubutaka bwe none arasabwa gusubira mu rukiko, ngo agiye gusubira kwa Perezida

Musanze:  Nyirangoragore Helene umaze igihe kirekire aburana ubutaka, kugeza n’aho agiye kwa Perezida wa Repubulika; avuga ko kumusaba kongera kuburana kandi yaratsinze urubanza bitumvikana. Kuri we ngo igisigaye ni ugusubira kwa Perezida kuko ngo ariho yizeye ubufasha.

Nyirangoragore Helena aganira n’abanyamakuru (Ububiko)

Ku itari ya 01 Kanama 2020 Umuseke wabagejejeho inkuru y’Umukecuru atuye mu Murenge wa Busogo, ariko imitungo ye iba mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, akaba ari umwe mu bahungutse bavuye muri Tanzania, bagatuzwa mu mudugudu wa Nengo.

Nyirangoragore Helene yavugaga ko yagiye kwa Perezida wa Repubulika ajyanyeyo ikibazo cy’imitungo ye, hanyuma ngo Perezida ategeka ko bayimuhesha, aho yahamagaye mu Karere uwitwa Kanyarukato.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu mukecuru yavugaga ko yagiye mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, ajya mu nkiko, ajya mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse no mu kigo kirwanya ruswa n’akarenganye, ariko kugeza ubu abari mu mitungo ye bakaba batarayivamo.

Yongeyeho ko yaburanye mu Bunzi aratsinda, ajya  mu Rukiko rwa Musanze aratsinda nyuma ajya i Busogo bamutereraho kashe mpuruza ariko ko ntacyo byatanze.

Muri icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo amaze igihe gito akimenye kuko cyabanjirije ku rwego rw’Umurenge, yongeyeho ko nyuma yo kukimenya agiye kugikurikirana.

Jeanine Nuwumuremyi ati: “Twasabye ubuyobozi bw’Umurenge kujyayo ndetse no gusesengura ikibazo, byarakozwe kandi natwe twagezeyo. Twarasesenguye  dusanga hari impapuro uriya mukecuru adafite kandi zadufasha mu mikemukire yacyo. Ubu twamaze kwandikira urukiko amabaruwa abiri turusaba izo nyandiko.”

https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-avuga-ko-p-kagame-yategetse-ko-bamusubiza-imitungo-ye-akarere-kavuga-ko-hari-ibyo-atujuje.html

 

- Advertisement -

Umwaka ugiye gushira Akarere ka Musanze kamenya iki kibazo, kuri ubu gihagaze gute?

Ubwo twasuraga uyu Nyirangoragore yatubwiye ko ibibazo by’imitungo ye aho gukemuka biri gusubira irudubi. Avuga ko byari bimaze igihe mu rwego rw’abanyamategeko bo ku Karere (MAJ) ariko kuri ubu bamwohereje ku bashinzwe ubutaka mu Karere, basanga ubutaka bwa Nyirangoragore bwanditswe ku witwa Ngendahayo Gervais.

Abashyinzwe kubika inyandiko z’ubutaka nibo bamubwiye ko agomba gusubira mu Murenge hagahamagazwa nyiri ukugura.

Yagize ati “Bambwiye ko ngomba kujya kureba uri mu isambu akajya kunyandikira imbere ya Noteri ko isambu atari iye.”

Nyirangoragore avuga ko yabajije niba umuntu azemera gusinyira ko isambu atari iye, bamubwira ko nibidakunda azitabaza Urukiko.

Ati “Nibaza impamvu nzitabaza Urukiko kandi isambu narayitsindiye. Muri MAJ bansubije impapuro zanjye banyohereza ku ushinzwe ubutaka mu Karere; na we anyohereza ku babika impapuro z’ubutaka ari bo bambwiye ko uwo isambu yanditseho agomba kunsinyira ko atari iye, nkabona guhabwa icyangombwa.”

Nuwumuremyi Jeanine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko uwo Nyirangoragore yaburanye na we akanamutsinda atakiri nyiri ubutaka kuko ngo baburanye yaramaze kubugurisha. Kubera iyo mpamvu, avuga ko ikibazo kigomba gusubira hasi akaburana n’uyu waguze ubutaka.

Yagize ati “Twasabye inkiko yaburaniyemo kuduha imyanzuro kugira ngo tubone amarangizarubanza yose, inkiko yaburaniyemo zarabidukoreye. Kumusubiza mu butaka byari ukugira ngo dushobore kubirangiza, gusa ikibazo kurangiza urubanza ntibyakunze kuko uwo yareze atari we ufite ubutaka kuri ubu kuko yaragurishije.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko bagiye muri system basanga uwo yareze atari we ubutaka bwanditseho. Ati “Kugira ngo bisobanuke neza ni uko tugomba kwiyambaza inkiko akabona ubutaka bwe.”

 

Ngirangoragore yibaza uburyo azongera kurega kandi yaratsinze!

Imyaka igera kuri 15 irahize Ngirangoragore Helene akurikirana ubu butaka bwanyazwe n’abandi avuga ko ntaho abazi. Ntiyumva uburyo azasubira kurega kandi yaratsinze urubanza, ndetse akanatererwa kasha mpuruza ariko ntibigire icyo bitanga.

Ahera ko avuga ko natabona imitungo ye azasubira kwa Perezida wa Repubulika kuko yizeye ubufasha bwe.

 

Ese abanyamategeko bavuga iki kuri iyi ngingo?

Umwe mu Banyamategeko utifuje ko amazina ye atangaza yabwiye UMUSEKE ko uku kongera kurega gushoboka ariko akaregera ihererekanya ry’ubutaka (mutation) kandi na byo bigakorerwa mu Rukiko Rwisumbuye.

Yagize ati “Kubera ko Urukiko ruba rwaremeje nyiri umutungo, aregera ihererekanya rw’ubutaka (Mutation) hanyuma icyangombwa kikava ku wo bwanditseho kijya ku wabutsindiye. Uwo ubutaka bwanditseho agobokeshwa n’Urukiko.”

Ingingo ya 34 yerekeye ubutaka, mu Itegeko nshinga ivuga ko “buri muntu afite uburenganzira busesuye bwo gukoresha ubutaka bwe hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko n’andi mategeko. Leta yishingira uburenganzira bwo gutunga ubutaka mu mudendezo kandi ikanarinda nyirabwo kubwamburwa ku maherere, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo, keretse gusa mu gihe cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Atuye muri Busogo ariko imitungo avuga ko ari iye iri muri Gataraga

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/ MUSANZE

#Rwanda #Musanze #MINJUST #BusingyeJohnsoton #MINALOC #KagamePaul #VillageUrugwiro