Abanyeshuri 34 ba UNILAK i Nyanza bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyeshuri bo mu gihugu cyo hanze biga muri Kaminuza n’ushinzwe umutekano bafashwe bari kwizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bariya banyeshuri barimo bizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bagenzi babo

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro hari abanyeshuri 34 baturuka mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda bari kumwe n’ushinzwe  umutekano (Umunyarwanda) muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ishami rya Nyanza (UNILAK) bafashwe barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Byabereye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye biturutse ku baturage bari babatabaje.

Ati “Abaturage bumvise hari urusaku abantu bari kubyina maze baratubwira ngo tuze turebe icyabaye dusanga ari abanyeshuri bakomoka mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda bari mu birori nta n’ubwirinzi bwa Koranavirusi bagerageje.”

Gitifu Bizimana yakomeje avuga ko aho bafatiwe hari  inzoga, hari na “gateaux” yo kwifashisha muri ibyo birori by’isabukuru, agasaba abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hatitawe kuba umuntu ari umunyamahanga cyangwa atari we kuko buri wese agomba kubahiriza gahunda za Leta nk’Umuturarwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hariya bakoreraga ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo ari mu nzu yaho umwe akodesha.

Bose uko ari 35 bajyanwe kuri  Polisi Sitasiyo ya  Busasamana kugira ngo bigishwe banishyure amande yagenwe banapimwe Coronavirus.

- Advertisement -

Si ubwa mbere abanyeshuri ba Kaminuza ya UNILAK bafashwe barenze ku mabwiriza kuko no muri Gashyantare 2021 hari abandi batandatu nabwo bafashwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA