Abize uburezi muri PIASS barasaba ko impamyabumenyi ya A1 bahawe bemererwa kuyikoresha 

Bamwe mu banyeshuri barangije ikiciro cya mbere cya kaminuza A1 mu Burezi  mu Ishuri Rikuru rya PIASS riherereye mu Karere ka Huye, bavuga ko Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yabasabye gukora imenyerezamwuga kugira ngo bemererwe gukora akazi bari baramaze gukorera ibizamini, bavuga ko ibyo basabwe babikoze ariko nyuma basaba ko bakwemererwa kujya mu kazi ntibabyemererwa none amezi ageze kuri 7.

Kaminuza y’Abaporotestanti PIASS mu karere ka Huye

Bavuga ko bagiye muri HEC bababwira ko PIASS itemerewe gutanga impamyabumenyi za A1 ndetse ngo hari n’itangazo bavuga ko ryari ryasohowe na HEC ribasaba gukora imenyerezamwuga, ariko HEC ngo yahise ihakana ko atari iryayo.

Aba banyeshuri bavuga ko iyo bagerageje kubaza ubuyobozi bwa PIASS bubabwira ko na bo bategereje igisubizo kizava muri HEC.

Floriane Umuhoza ati “Twebwe twagiye kwiga muri iyi Kaminuza A1 zitangwa kandi sitwe ba mbere, hari n’abaharangije mbere yacu ubu bari mu mirimo itandukanye, ariko twe turi gusiragizwa twayobewe icyo tugomba gukora. Twasiragiye kenshi no kuri HEC twagiyeyo no kuri MIFOTRA (Ministeri y’Abakozi), dukeneye kumenya icyo duteganyirizwa niba dukwiye gukurayo amaso na byo babitubwira tukabimenya tukiyakira, byose biri mu maboko ya HEC.”

Akomeza agira ati ”Ko bari bazi ko ikigo cyacu kitemerewe A1, kuki badusohoreye itangazo risaba gukora imenyerezamwuga, kandi bazi ko nubwo twayikora tutemerewe gukora? Icyo ni cyo kibazo cyadukomereye.”

Abari bafite akazi ko kwigisha mu mashuri abanza, bakaza gutsindira kujya kwigisha mu yisumbuye bakorera kuri A1 bakareka akazi bari basanzwemo, bo bavuga ko ubu baheze mu gihirahiro kuko bakabuze kose.

Ndayizigiye umwe muri aba asaba ko ababishinzwe babafasha byibura bakaba basubiza no mu kazi bahozemo mu gihe bagitegereje imyanzuro.

Yagize ati “Iyi Kaminuza imaze imyaka 8 itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), nibareke kuba ari twebwe baciraho iteka.”

Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi wa PIASS,  avuga ko guhera muri 2013 HEC yari yarabemereye ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ashobora guhabwa A1 akajya gukora ndetse ngo nta menyerezamwuga ryabaga kuri gahunda yabo.

- Advertisement -

Gusa ngo mu mwaka wa 2019, ivugurura ku myigishirize ryatumye baziteganya kuko ubu ngo abanyeshuri bashya bateganirizwa gukora imenyerezamwuga.

Ku kibazo cy’aba banyeshuri Prof Musemakweli avuga ko na bo bategereje igisubizo cya HEC nk’uko abanyeshuri bagitegereje ndetse ngo na dosiye z’abakoze imenyerezamwuga bamaze kuzohereza.

Prof Musemakweli ati “Twakoranye inama batubwira ko bagiye kubanza kubisuzuma neza bazabasubiza.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko ikibazo cyabo cyizwi kandi cyahawe umurongo na MIFOTRA kandi ko ari wo ugomba kugenderwaho.

Dr Rose Mukankomeje ati  “Aba banyeshuri bafite aho babarizwa niba bafite ikibazo nibajye ku ishuri ryabo, ntabwo ari abantu barangije, ni abanyeshuri kandi bicare bige barangize, naho iby’akazi bibazwa abarangije kwiga, nibakurikize ibyo MIFOTRA yababwiye.”

Abahuye n’iki kibazo ni abanyeshuri  293 bamwe muri bo bakomeje kwiga bararangiza babona impamyabumenyi ya A0. Abasigaye 147 nibo batarazibona kuko batararangiza kwandika ibitabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW/HUYE