APR FC yabonye umutoza mushya wungirije witwa Jamel Eddine Neffati

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

APR FC yabonye umutoza mushya wungirije, Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, agiye gusimbura Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2021, ni bwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yatangaje ko Pablo Morchón wari umaze umwaka umwe yungirije umutoza mukuru w’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, atazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we.

Yatangaje ko umusimbura we ari Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati ndetse azagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Mohammed Adil, Jamel Eddine azaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC nk’uko byari bisanzwe bikorwa na Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya Shampiyona ya 2020/21.

Jamel Eddine Neffati ufite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera ingufu abakinnyi, yahawe amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC.

Yatoje imyaka ibiri nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia mu mwaka w’imikino wa 2013/14 na 2014/15.

Yakoze kandi muri AS Ariana (Tunisia) mu 2015/16, Olympique de Beja (Tunisia) mu 2016/17, Etoile Sportif Metlaoui (Tunisia) mu 2017/18, Club Africain (Tunisia) mu 2018/19 na Al Nahda FC (Arabie Saoudite) mu mwaka w’imikino wa 2019/20 na 2020/21.

Mu mpamyabushobozi afite harimo iyo yabonye mu bijyanye no kongerera ingufu abakinnyi mu 2021, ayikuye muri Institut Supérieur de Sport et de l’Education Physique de Ksar Saïd muri Tunisie mu gihe mu 2015, yabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu kongerera ingufu abakinnyi, ayikuye muri Université Centrale de Tunis.

- Advertisement -

Muri uwo mwaka ni bwo yabonye Licence B ya CAF mu butoza.

Jamel afite kandi afite impamyabumenyi ya FIFA yo kongerera ingufu abakinnyi yabonye mu 2016 ndetse n’indi yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia muri uwo mwaka.

Yabaye umutoza wa gatatu wongerera ingufu abakinnyi uhawe akazi muri APR FC mu gihe cy’imyaka itatu imaze itozwa na Mohammed Adil Erradi.

Mu 2019/20 hari Umunya-Maroc Dr Nabil Bekraoui, akurikirwa na Pablo Morchón w’Umunya-Argentine, haje Jamel Eddine Neffati.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW