Ayikuramo arongera ayisubizamo – Shaddyboo yishimira igitego cy’u Bwongereza

Mu ijoro rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo Abongereza basezereye Denmark, bisabye iminota 120, nyuma y’uko aya makipe  anganyije 1-1, bakaza kubona Penalty yatewe na Harry Kane arayihusha ariko ayisongamo irinjira.

Shaddyboo akunze kuvuga ku makuru agezweho mu mikino

 

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddyboo ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda, yakije umuriro kuri Twitter ubwo yagira icyo avuga kuri iriya penaliti itavuzweho rumwe.

Yanditse kuri Social Media ati : “Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.”

Uyu mukobwa ukunze gutanga ibitekerezo ku mikino yarangiye yemeza ko Ubwongereza bwageze ku mukino wa nyuma bwibye ikipe ya Denmark.

Ati “VAR uyu munsi kuri penalty ya Harry kane. Ntihagire umpakanya ko, Abongereza batibye Denmark.”

Amagambo ya Shaddyboo kuri Twitter bamwe bayafashe nko gutebya abandi baramanjama bavuga ko avuga ‘ibishegu’.

Ramesh Nkusi ati : “Inki se?’’

Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati : ‘‘Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da?’’

- Advertisement -

Joram NGIRIMANA ati: “Uzi ko burya abantu muri kumutuka cyangwa mumubwira nabi arimwe mufite ikibazo. Ubwo murashyushya umutwe mushaka iki? Ahubwo mwe mwumva ibisanzwe bibari mu bitekerezo ari yo mpamvu mwamwihaye.”

Nana Batinya ati “Ayikuyemo x itagiyemo? Wigeze uyibonamoo?”

Kimasa yagize ati “ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.”

Ati : “Ese buriya iyo uza kuba ari wowe uri muri ririya zamu Harry Kane akaza kuyitera ntiwari kureka ikajyamo koko?”

Umukino w’Ubwongereza warangiye ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera, ku munota wa 15 w’inyongera Raheem Sterling yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina batanga penaliti yatewe na Harry Kane, ariko umunyezamu Kasper Schmeichel akuramo ishoti rya penaliti, gusa n’ubundi umupira wagarukiye rutahizamu Kane ahita awushyira mu rushundura, Ubwongereza bugera kuri Finale butsinze Denmark 2-1.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/euro2020-kuri-penaliti-itavugwaho-rumwe-ubwongereza-busanze-ubutaliyani-kuri-finale.html

Shaddyboo ni umwe mu bagore bakurura abagabo ku mbuga nkoranyambaga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#SgaddyBoo #Rwanda #Kigali