Hari kuri Satde Wembley yo mu Bwongereza, iyi kipe ya Rahim Starling na Harry Kane yahuye na Danemark itari agafu k’imvugwarimwe, iminota 90 yarangiye ari 1-1, Ubwongereza butsinda mu nyongera kuri penaliti itavugwaho rumwe.
Ikipe ya Denmark ni imwe mu zeretse Isi ko mu mupira w’amaguru ugezweho gushyira hamwe ari imbaraga ikomeye kuruta gukinisha abakinnyi bibwira ko bakomeye umwe akina ibye ku giti cye.
Denmark yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino, Mikkel Damsgaard kuri coup frank irimo ubwenge n’imibare umupira yawunyijije ku mutwe wa Harry Kane ujya mu izamu biba 1-0.
Ubwongereza bwari ku kibuga cyabwo bwakoze iyo bwabaga ngo bumene urukuta rwasaga n’ibuye ry’urutare abakinnyi 11 ba Denmark bari bubatse ku izamu ryabo.
Ku mupira mwiza Bukayo Saka yazamukanye yashatse guhereza Rahim Starling, umukinnyi Simon Kjaer yitsinda igitego ku munota wa 39 biba 1-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina acunga iminota, iminota 90 irangira ari 1-1.
Mu minota 30 y’inyongera, Ubwongereza bwongeye gutora akuka ku mupira Rahim Starling yazamukanye awugeza mu rubuga rw’amahina, VAR yemeza ko yakorewe ikosa na ba myugariro ba Denmark, Ubwongereza buhabwa penaliti.
Harry kane yayiteye umunyezamu Kasper Schmeichel akurikira umupira uvamo, ariko Harry Kane na we wari wakurikiye awusubizamo ku munota wa 104 Ubwongereza buyobora umukino 2-1.
Danemark batashye barira ariko berekanye ubufatanye no kwihanga nyuma yo kubura umukinnyi wabo ukomeye Eriksen.
- Advertisement -
Ubwongereza buheruka kugera muri ½ mu Irushanwa rya EURO mu 1996 ubwo bwatsindwaga n’Ubudage kuri penaliti 6-5 nyuma y’uko iminota 90 yarangiye banganya 1-1.
Buheruka kugera kuri Finale mu 1966 butwara ikigombe cy’Isi. Icyo gihe Ubwongereza bwatsinze Ubudage 4-2 umukino wabereye kuri Stade Wembley.
Ni nde uzatsinda hagati y’Ubutaliyani butahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma ariko bukabasha gusezerera Espagne/Spain kuri penaliti bubikesha inararibonye mu kugarira izamu, n’Ubwongereza bufite ikipe nto kandi izaba ikinira iwayo?
Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW